Abandi babiri basezeye: Haravugwa uburiganya muri Miss Universe

Abandi babiri basezeye: Haravugwa uburiganya muri Miss Universe

Mu gihe habura iminsi mike ngo hamenyenyekane umukobwa uzegukana ikamba mu irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza, Miss Universe bikomeje kuba bibi mu bategura iryo rushanwa aho kugeza ubu babiri mu bagize akanama nkemurampaka bamaze gusezera bashinja abaritegura uburiganya.

Byamenyekanye ubwo uwitwa Omar Harfouch ukomoka mu Bufaransa yifashishije urubuga rwe rwa Instagram akavuga ko yeguye ku nshingano zo kuba mu bagize akanama nkomurampaka k’ayo marushanwa.

Yagize ati: “Nyuma yo kugirana ibiganiro byuje gusuzugurwa na Raul Rocha (Umuyobozi w’iryo rushanwa) ku bijyanye n’uburiganya bugaragara mu gutorwa abakobwa muri Miss Universe, nanzuye kuva mu itsinda ry’akanama nkemurampaka nkanava muri iyo kinamico kandi sinzanacuranga indirimbo nari nahimbiye ibyo birori.”

Amakuru y’uburiganya bukomeje gukorerwa muri iryo rushwanwa ry’ubwiza riri mu yamaze guhangwa amaso ku Isi yanashimangiwe na Claude Makélélé na we wasezeye muri itsinda ry’abakemurampaka b’iryo rushanwa.

Ati: “Namenye ko hari hatoranyijwe bake mu bagize akanama nkemurampaka kugira ngo batore abakobwa 30 mu baturutse mu bihugu 136, hatabayeho abasanzwe bakagize uko turi umunani ngo twicare tubikoreho nkuko bisanzwe.

Ibyo byose byatewe n’uko hari bamwe mu bategura iri rushanwa bafitanye umubano wihariye n’abakobwa bitabiriye irushanwa bityo ntabwo nakomeza kuba muri iyo mikino. Ntangaje ko nsezeye mu bagize akanama nkemurampaka.”

Ibyo bibaye nyuma y’ibyumweru bibiri bamwe mu bakobwa bahatanaga muri Miss Universe bagiye bivane mu irushwanwa kubera amagambo yateje urujijo yo yavuzwe n’umwe mu bayobozi b’iryo rushanwa wo muri Thailand aho yari yibasiye umwe mu bakobwa akamwita injiji ibyamuviriyemo kwirukanwa kuri izo nshingano yari afite.

Biteganyijwe ko umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Universe azamenyekana tariki 21 Ugushyingo 2025 mu birori bizabera muri Thailand, mu nyubako isanzwe iberamo ibitaramo yitwa Impact Challenger Hall.

Omar Harfouch na Claude Makélélé basezeye mu kanama nkemurampaka ka Miss Universe bayishinja uburiganya
Umuyobozi wa Miss Universe Nawat Itsaragrisil yaherukaga kwirukanwa kubera gutuka Miss Mexique
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35