Abakoresha imbuga nkoranyambaga baratabaza kubera ibyavuzwe n’umuhungu wa Rashid
Mu rukerera rw’ejo ku wa Mbere tariki 30 Ukwakira 2023, Abakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko urubuga rwa X rwahoze ari Twitter, bagaragaje akababaro n’impungenge batewe n’amagambo bavuga ko yuzuye ubugome yavuzwe n’umuhungu wa Rachid.
Hakuzimana Mahadi ni umuhungu wa Hakuzimana Abdul Rashid ufungiye muri Gereza ya Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.
Aregwa ibyaha birimo; Guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, Gukurura amacakubiri, gutangaza ibihuha ku rubuga rwa Youtube, Rashid TV, n’izindi mbuga.
Ibyo yavugiraga kuri Youtube ntibitandukanye n’ibyo umuhungu we Hakuzimana yavugiye ku mbuga nkoranyambaga.
Mu magambo ye humvikanamo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kuko avuga ko iyo intambara ije, itareba Abatutsi, Abahutu, Abatwa n’Abanyamahanga […].
Uwiyita Rwanda Facts TV ku mbuga nkoranyambaga, yabwiye Urwego rw’Ubugenzacyaha ko atamenyereye ibirebana n’amategeko ariko agaragaza ko abana ba Rashid bakomeje gushengura imitima ya benshi.
Yagize ati “Simenyereye iby’amategeko ariko niba nta ngingo ihana aba bana ba Rashid bakomeje gushengura imitima ya benshi, mbona wenda bakwiye gukeburwa bakigishwa amateka mabi yaturutse kuri ba Se bababyara…”.
Uwiyita Uncle Gobby yasabye ubuyobozi bwa RIB ndetse na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) gufatirana Hakuzimana hakiri kare kugira ngo afashwe guhindura imyumvire igoramye afite mbere y’uko ngo igwingira burundu.
Akomeza agaragariza izi nzego impungenge afite z’aho uyu Hakuzimana ahurira n’urungano rwe kuko ngo ashobora kugira Uruhare mu guhindura imyumvire ya bagenzi be.
Ati “Njye nk’umubyeyi wabyariye igihugu binteye impungenge cyane.
Ndi kwibaza niba uyu musore atajya ahura n’abandi bana mu mashuri aho yiga, aho akinira, aho atuye, abo ahura nabo, n’abo asabana na bo akaba na bo atarabahindurira imyumvire mizima ngo ayisimbuze iyi ngengabitekerezo ye igoramye”.
Asaba inzego kwiga ku kibazo cy’uyu Hakuzimana Mahadi no kureba aho zajya zijyana abana bato bagifite imyumvire isubiza inyuma u Rwanda n’Abanyarwanda.
Ati “Habe ari ahantu ho kugororera iyi myumvire igoramye, bigishwe amateka y’ukuri kugeza bayumvishije neza, bitari ibyo urugendo ruracyari rurerure pe”.
Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yahamije ko akababaro kabo kumvikana kandi ko u Rwanda rwaciye ingengabitekerezo ya Jenoside.
Akomeza agira ati “Kubona hari abato bakirangwa nayo kubera ababyeyi babo, ni inshingano yacu yo kubigisha ukuri nyako kw’amateka”.
Dr Bizimana yavuze ko uru rugero rukwiye guha isomo ababyeyi bose ryo kutigisha abana urwango kuko ngo ari ukubaroha mu rwobo.
Ashimangira ko gahunda zo kwigisha amateka n’indangagaciro z’umuco nyarwanda zihari kandi ko zikorwa neza.
Avuga ko zizakomeza gukorwa ku buryo buhoraho kandi mu nzego zose.
Akomeza agira ati “Ariko ntizivanaho uruhare rw’ababyeyi. Ni narwo rugomba kuba ishingiro rya byose. Umuryango ni wo nkingi y’uburere”.
KAYITARE JEAN PAUL