Abakoraga mu rwego rw’ubuzima hasigayemo 20% nyuma gato ya Jenoside

Abakoraga mu rwego rw’ubuzima hasigayemo 20% nyuma gato ya Jenoside

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzima, yabwiye abitabiriye inama Mpuzamahanga y’Umuryango MSH, ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urwego rw’ubuzima rwasigaranye abakozi mbarwa bangana na 20% ugereranyije n’abakoreraga urwo rwego mbere.

Minisitiri yabikomojeho ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga irimo kubera mu Rwanda yateguwe n’umuryango MSH, kuri uyu wa Mbere tariki 18 Werurwe 2024.

Dr Nsanzimana yagize ati: “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwari rusigaranye 20% by’abakoraga mu rwego rw’ubuzima, mu baganga batanu bavuraga abana hari hasigaye umuganga umwe gusa, akaba ari nayo mpamvu igihugu cyashyize imbaraga mu kubaka urwego rw’ubuzima.”

Ibyo byatumye Leta y’u Rwanda ishyira imbaraga cyane mu gukomeza kubaka urwo rwego, kugira ngo igabanye icyuho kinini cyagaragaraga mu rwego rw’ubuzima.

Dr. Nsanzimana, yavuze ko nubwo u Rwanda rumaze kugera ku kigero cyiza ugereranyije n’icyo gihe, ariko n’ubundi hakiri icyuho ku bakozi bakora mu rwego rw’ubuzima, ariyo mpamvu barimo gufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Imiryango idaharanira inyungu mu buzima (MSH), mu bikorwa bitandukanye bigamije kubaka urwego rw’ubuzima, hongererwa ubumenyi abarukoramo.

 Ati “Mu Rwanda dufite abaforomo batari benshi, barengaho gato igihumbi kimwe, ariko twifuza kubakuba nibura kane, twaranatangiye uyu mwaka, ndetse bari no mu bo tuzigisha umubare munini, MSH iri mu bafatanyabikorwa bafashe iya mbere, banahitamo urwego rw’ububyaza kuko ni ho twari dufite icyuho kinini, kuba ari na bake ariko n’ubushobozi bwabo bukaba butari hejuru cyane, n’ibikoresho bakoresha.”

Umuyobozi w’umushinga USAID Ireme uterwa inkunga na MSH, ugamije guteza imbere itangwa rya serivisi zinoze mu rwego rw’ubuzima, Dr Anita Asiimwe avuga ko bafatanya na Minisiteri y’Ubuzima no kongerera ubushobozi n’ubumenyi abakozi bari mu rwego rw’ubuzima.

Ati: “Dukurikiza gahunda ya Leta mu kongera imibare y’abakora kwa muganga, ndetse hakabamo n’ibijyanye n’imiyoborere mu nzego zo kwa muganga, bivuye ku bigo nderabuzima, tukagera kuri Minisiteri y’Ubuzima, ariko tukanafatanya no mu bijyanye no kongera ubushobozi mu rwego rw’ubuzima, dushaka uko Abanyarwanda bakomeza kwivuza kandi uburyo bwo kwivuza bukaboneka kuri buri wese, nka biriya bijyanye na Mituweli n’ibindi.”

Umuyobozi Mukuru wa MSH Marian Wentworth, avuga ko kuba u Rwanda ari igihugu cyiza kandi gishishikajwe no guteza imbere ibikorwa by’ubuzima ariyo mpamvu bahisemo kuhakorera inama.

Yagize ati: “ U Rwanda ni igihugu cyiza gikora neza, mu bigaragara ni igihugu kirimo gutera imbere. Hari ibintu byinshi barimo gukora bigaragariza Isi uko urwego rw’ubuzima rukwiye kuba rumeze.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14