Gicumbi: Abakinnyi bakubiswe n’inkuba basezerewe

Gicumbi: Abakinnyi bakubiswe n’inkuba basezerewe

Abakinnyi batandatu b’Ikipe y’abato ya Rambura WFC na babiri ba Inyemera WFC bakubiswe n’inkuba ubwo bari mu mukino wahuje ikipe zombi, batangiye koroherwa ndetse bose basezerewe mu bitaro.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu, tariki 13 Mutarama 2023, kuri Stade y’Akarere ka Gicumbi. Ubwo wari ugeze ku munota wa 65, hari kugwa imvura iringaniye, inkuba yakubise abakinnyi umunani barimo batandatu ba Rambura WFC, babiri ba Inyemera WFC ndetse n’umutoza umwe.

Mu itangazo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama 2024, yatangaje ko abakinnyi bose basezerewe mu bitaro ndetse batangiye koroherwa.

Ryagize riti “Twishimiye kubamenyesha ko abakinnyi batandatu baraye mu bitaro bya Byumba na babiri baraye mu byitiriwe Umwami Faisal bose bamaze gusezererwa kuko batangiye koroherwa.”

Abakinnyi ba Rambura WFC bajyanywe kwa muganga ni Uwimaniduhaye Diane, Isubirizigihe Jeannine, Uwayisaba Olive, Kaze Deline, Gisubizo Umulisa na Uwiduhaye Valentine.

Ku ruhande rw’Ikipe y’abato ya Inyemera WFC, abakubiswe n’inkuba ni Niyokwizerwa Devotha na Mutuyimana Clarisse.

Ntabwo haramenyekana niba uyu mukino uzasubirwamo cyangwa uzakomereza ku munota wa 65 wari ugezeho, gusa amategeko avuga ko iyo habayeho impamvu ituma umukino utarangira, usubukurwa ugakomereza ku munota wari ugezeho.

FERWAFA ni yo izatangaza itariki umukino uzasubukurirwaho.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Messi yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine mu birori binogeye ijisho 7 Ukwakira 2026 Saa 08:15
  2. Kenya: Umusifuzi watanze penaliti itavuzweho rumwe yakubiswe  7 Ukwakira 2026 Saa 00:13
  3. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  4. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  5. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52