Abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi basaga ibihumbi 71 batorotse Inkiko Gacaca
Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) yatangaje ko nubwo Inkiko Gacaca zaciriye imanza abantu barenga miliyoni 1 n’ibihumbi 980 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari dosiye 71 658 zashyikirijwe Ubushinjacyaha Bukuru zirebana n’abakekwaho Jenoside batorotse ubutabera bakaba bataracibwa imanza.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 29 Kamena 2026, ubwo Abadepite, Abasenateri n’abakozi b’Inteko Ishinga Amategeko bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutabera mpuzamahanga n’ubutwererane hagati y’ibihugu muri Minisiteri y’Ubutabera Dr. Wibabara Charity yashimangiye ko abari ku rutonde rw’abakoze Jenoside yavuze ko abo batorotse ubutabera bakomeje kwishashisha mu bihugu bitandukanye.
Yagize ati: “Abantu 71 658 ntibigeze bamenyekana aho baherereye ngo baryozwe ibyo bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yavuze ko nyuma y’uko Inkiko Gacaca zisoje imirimo yazo ku wa 10 Kamena 2012, zagaragaje ko zaburanishije imanza zirebana n’abakekwaho Jenoside miliyoni 1 n’ibihumbi 958.
Avuga ko nyuma yuko urwo rutonde rushyikirijwe Ubushinjacyaha Bukuru mu mwaka wa 2012, nabwo bwohereje inyandiko zikubiyemo ibirego 1 199 mu bindi bihugu, ariko abo u Rwanda rwohererejwe bakekwaho gukora Jenoside ni 32 gusa.
Yavuze ko ibyo bishimangira icyuho cyo kudakurikirana no kudahana abakurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu bihugu by’amahanga; bikaba bigaragaza ko abakorewe ibyaha n’imiryango yabo badahabwa ubutabera.
Dr. Wibabara avuga ko bitumvikana kuba hashize imyaka 32 abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu bihugu byo hanze badahanwa kandi imiryango mpuzamahanga n’ibindi bihugu bibifite mu nshingano ariko bikirengagizwa.
Ati: “Uwo muco wo kudahana uba gute niba abantu bakoze ibyaha ndengakamere bakica abantu ntibahanwe. Bituma abantu bumva ko ushobora gukora ibyaha nk’ibyo ntihagire ubahana.”
Yahamije ko ibyo byambura ubutabera abazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’imiryango yabo ndetse bigakomeza no gutiza umurindi abahembera imvugo z’urwango n’amacukubiri, abakoze ibyaha bakomeza gukwirakwiza mu rubyiruko n’ibindi bihugu by’Akarere u Rwanda ruherereyemo.
Dr. Wibabara ati: “Kudahana aba bantu bagenda bidegembya ni bo bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, usanga babiba urwango.”
Icyakora Dr. Wibabara avuga mu boherejwe n’ibindi bihugu bakekwaho ibyaha harimo abirukanwe bashinjwa kubayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yagize ati: “Cya cyuho cyo gukurikirana no guhana turi kucyibona ariko n’abavuye muri ibyo Bihugu hari aboherejwe birukanwe, hari ibihugu bimwe kubera imbogamizi z’amategeko zitifuzaga kujya mu bintu biyerekeyeho.”
Yongeyeho ko abantu 19 boherejwe bavuye mu bindi bihugu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuyeyo birukanwe bazira kuba bunyuranyije n’amategeko.
Muri abo hari barindwi bavuye muri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bane muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), batatu muri Uganda, babiri muri Malawi, Umwe mu Buholandi, umwe muri Canada n’undi umwe wavuye muri Repubulika ya Congo Brazaville.
Yagaragaje ko hari n’abandi boherejwe mu buryo Ibihugu bihana abanyabyaha n’abandi baje boherejwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda rwakoreraga muri Arusha muri Tanzania.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, (TPIR) rwashyizweho ku mugaragaro n’Umuryango w’Abibumbye ku wa 08 Ugushyingo 1995, rukaba rwarakiriye imanza 93, ruhamya ibyaha abagera kuri 61 abandi 14 rubagira abere bararekurwa, 10 boherezwa kuburanira mu bindi bihugu, abandi 8 bapfa imanza zabo zitaracibwa.
Urwo rukiko rwasoje imirimo yarwo ku mugaragaro ku wa 31 Ukuboza 2015, rwegurira imirimo isigaye Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT).