Abahawe inshingano nshya bashimiye Perezida Kagame

Abahawe inshingano nshya bashimiye Perezida Kagame

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyize abayobozi mu myanya itandukanye. Abahawe inshingano bashimiye Umukuru w’Igihugu wabahaye inshingano nshya.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 16 Nyakanga 2025, yagize Innocent Bagamba Muhizi Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Singapore.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yagize ati: “Nishimiye kandi ntewe ishema n’icyizere mwangiriye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, cyo guhagararira u Rwanda nka Ambasaderi muri Singapore.

Ndabashimiye byimazeyo, kandi nzakomeza gukorera igihugu cyanjye n’umwete, nshishikajwe no gukomeza guteza imbere umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi!”

Innocent B Muhizi yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA).

Aristarque Ngoga na we ni umwe mu bashyizwe mu myanya y’ubuyobozi n’inama y’Abaminisitiri. Yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi.

Ni umwanya yasimbuyeho Habinshuti Philippe wari ufite izo nshingano kuva ku wa 26 Mutarama 2022.

Yahimishiye Umukuru w’Igihugu. Ati: “Murakoze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku cyizere. Gushyira Igihugu imbere, kunoza imikorere n’imikoranire mutwibutsa iteka ndetse n’umurongo mwiza mwaduhaye, bizambera umusingi ukomeye wo kuzuza inshingano ntiganda.”

Hortense Mudenge wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari cya Kigali (KIFC) ni umwe mu bagaragaje ko bishimiye inshingano nshya bahawe.

Yashimiye abo bakoranye mu gihe cy’imyaka 6 bikaba bigiye kumubera umusingi wo kuzuza inshingano nshya yahawe muri KIFC.

Aristarque Ngoga Yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi
Innocent Bagamba Muhizi yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Singapore
Hortense Mudenge yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari cya Kigali (KIFC)
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35