Abagore 145 bagiye kwinjira mu mwuga w’ubumotari

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 3, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Abagore 145 bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bagiye kujya bakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto (abamotari), mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Ni igikorwa cyatangijwe n’Umujyi wa Kigali ku bufatanye na  S.U.L Mobility ku wa 02 Kamena 2022, aho ku ikubitiro abagore 25 ari bo bahawe moto zikoresha amashanyarazi, mu rwego rwo kwirinda guhumanya ikirere, mu gihe abandi 120 bagomba guhabwa amahugurwa y’igihe cy’iminsi 90, bakazabona guhabwa izo moto.

Bimwe mu byo bahugurwamo harimo kongererwa ubushobozi n’ubumenyi bwo kuzitwara, kuzikanika, bakanafashwa kubona impushya zo kuzitwara.

Abahawe moto 25 ku ikubitiro, baravuga ko kuba baratekerejweho bakumva ko bagomba kubateza imbere nk’abagore by’umwihariko, bibereka ko bahabwa agaciro, kandi bakaba bagomba kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

Solange Uwingabire ni umwe mu bahawe moto, avuga ko ari umugore wubatse kandi akaba yari asanzwe nta kazi afite, ariko ngo agomba gukoresha amahirwe ya moto yahawe, mu kwiteza imbere.

Ati “Izi moto duhawe tugiye kuzibyaza umusaruro ntabwo ari izo kujya guparika mu rugo, ahubwo tugiye kuzikoresha kugira ngo tugire aho tuva n’aho twigeza, urumva ko bizampindurira ubuzima mu rugo iwanjye, kuko kuba baradutekerejeho by’umwihariko bakavuga bati abadamu tugomba kubateza imbere, kugira ngo na bo babashe kwizamura bikure mu bukene, jye narabikunze cyane”.

Tony B. Adesina, Umuyobozi wa S.U.L Mobility yatangije iyi gahunda, avuga ko bafite intumbero yo kugera mu bice bitandukanye by’igihugu bongera ubushobozi abagore mu bijyanye n’ubwikorezi bwo gutwara abantu n’ibintu, kuko basanze abakora ako kazi bakiri bake ugereranyije na basaza babo.

Ati: “Turimo gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa bacu nk’Umujyi wa Kigali na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), kugira ngo dufashe abagore bakiri bato, kubongerera ubumenyi no kubaha ibikoresho, mu rwego rwo kubafasha kumenya uko bakorera amafaranga, bakanizigamira, bakazaba ba rwiyemezamirimo bato, bashobora kwifasha badashingiye gusa ku mugabo”.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’imibereho y’abaturage, Martine Urujeni, avuga ko iyi ari gahunda batangije igamije guteza imbere abari n’abategarugori babereka ko bashoboye babajyana mu bikorwa badakunda kugaragaramo cyane, ariko kandi babafasha kuva mu mirimo itemewe.

Ati: “Ni mu rwego rwo gushaka ibisubizo ku bibazo bibangamiye imibereho y’umuturage, cyane cyane umwari n’umutegarugori, kuko iyo wigishije umugore akabasha kwiteza imbere, si uwo muryango wonyine uba uteje imbere, ahubwo ni igihugu muri rusange, kubera ko umugore ari inkingi y’imibereho y’umuturage, umuryango ndetse n’Igihugu”.

Akomeza agira ati: “Mu kubafasha kuva mu mirimo itanakurikije amategeko, itanabahesha icyubahiro, kuko hari abagore bajya mu buzunguzayi, ariko iyo umweretse ko ashobora kwiga gukanika kuko ntabwo baziga gutwara moto gusa biga no kuzikanika arabyishimira. Turita cyane kandi mu gukoresha ibinyabiziga bitangiza ibidukikije”.

Ni gahunda biteganyijwe ko izagera ku bagore bagera ku 2000, bari mu bice bitandukanye by’Igihugu, birimo Akarere ka Bugesera, Musanze, Huye, Rusizi, na Rubavu, aho bareba cyane abapfakazi, imfubyi, abagore batandukanye n’abagabo babo, abacikirije amashuri baba biganjemo abitakarije icyizere.

Jerry Ndayisimye ushinzwe iyamamaza n’imenyekanisha bikorwa muri SUL Mobility na bamwe mu bakobwa bazahabwa amahugurwa
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 3, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE