Abafite inzu zirimo Resitora, akabari, amaduka bazajya batanga EBM

Abafite inzu zirimo Resitora, akabari, amaduka bazajya batanga EBM

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje Ibwiriza rya Komiseri Mukuru rireba abantu bose bafite inzu zigenewe guturwamo zikaba zikodeshwa kandi zikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi.

Ashingiye ku itegeko No 048/2023 ryo ku wa 05/09/2023 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, abantu bafite inyubako zagenewe guturwamo zikaba zikorerwamo resitora, akabari, ivuriro na farumasi ko bafite inshingano zo gutanga inyemezabuguzi zitanzwe n’imashini y’ikoranabuhanga (EBM).

Itangazo ryashyizwe hanze na RRA rinavuga ko ba nyiri nzu zavuzwe haruguru, bujuje ibisabwa biteganywa n’amategeko ko bagomba kwiyandikisha k’umusoro ku nyongeragaciro.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42