Abadipolomate babiri b’Abanyamerika birukanywe na Esipanye mu ibanga

Abadipolomate babiri b’Abanyamerika birukanywe na Esipanye mu ibanga

Espanye yirukanye mu ibanga Abadipolomate babiri b’Abanyamerika ibarega ibikorwa byo kuyineka.

Ibitangazamakuru n’ibigo ntaramakuru bitandukanye byasohoye iyi nkuru ejo ku wa Kane, bisobanura ko intandaro ari abofisiye babiri b’inzego z’ubutasi z’igisirikare bafashwe barimo kwiba amabanga.

Bashinjwa ko bayahaga Amerika, bayanyujije ku badipolomate babiri b’Ambasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika i Madrid, Umurwa mukuru wa Esipanye, na bo babahaga amafaranga atubutse.

Hashize amezi abiri batawe muri yombi ariko urukiko rwari rwategetse ko iyi nkuru itajya ku karubanda.

Nyamara ngo ku wa Kabiri w’iki cyumweru abanyamakuru babibajijeho Minisitiri w’intebe Pedro Sanchez.

Yirinze kubivugaho byinshi, yemera gusa ko byateye agatotsi hagati y’ibihugu byombi, maze avuga ko ikibazo cyarangiye.

Minisitiri w’ingabo za Esipanye, Margarita Robles, na mugenzi we w’ububanyi n’amahanga, Jose Manuel Albares, umwe ukwe undi ukwe, batumije Ambasaderi w’Amerika i Madrid, Julissa Reynoso, bamusaba ibisobanuro.

Ibitangazamakuru byemeza ko yabashubije ko ntacyo abiziho ariko ngo asaba imbabazi. Bamusabye ko igihugu cye gicyura abo badipolomate babiri kandi koko ngo Amerika yarabikoze.

Ibitangazamakuru ntibivuga amazina yabo n’inzego zabo z’akazi.

Bisobanura ko ari inkuru itangaje cyane kandi idasanzwe kuko Leta zunze ubumwe z’Amerika na Espanye bombi ari abanywanyi muri OTAN, umuryango wa gisirikare w’ibihugu bituriye amajyaruguru y’inyanja y’Atlantika.

Ibihugu byombi kandi bifite umuco wo gusangira amakuru y’ubutasi nk’uko byatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa n’u Bwongereza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22