Abadipolomate babiri b’Abanyamerika birukanywe na Esipanye mu ibanga

Abadipolomate babiri b’Abanyamerika birukanywe na Esipanye mu ibanga

Espanye yirukanye mu ibanga Abadipolomate babiri b’Abanyamerika ibarega ibikorwa byo kuyineka.

Ibitangazamakuru n’ibigo ntaramakuru bitandukanye byasohoye iyi nkuru ejo ku wa Kane, bisobanura ko intandaro ari abofisiye babiri b’inzego z’ubutasi z’igisirikare bafashwe barimo kwiba amabanga.

Bashinjwa ko bayahaga Amerika, bayanyujije ku badipolomate babiri b’Ambasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika i Madrid, Umurwa mukuru wa Esipanye, na bo babahaga amafaranga atubutse.

Hashize amezi abiri batawe muri yombi ariko urukiko rwari rwategetse ko iyi nkuru itajya ku karubanda.

Nyamara ngo ku wa Kabiri w’iki cyumweru abanyamakuru babibajijeho Minisitiri w’intebe Pedro Sanchez.

Yirinze kubivugaho byinshi, yemera gusa ko byateye agatotsi hagati y’ibihugu byombi, maze avuga ko ikibazo cyarangiye.

Minisitiri w’ingabo za Esipanye, Margarita Robles, na mugenzi we w’ububanyi n’amahanga, Jose Manuel Albares, umwe ukwe undi ukwe, batumije Ambasaderi w’Amerika i Madrid, Julissa Reynoso, bamusaba ibisobanuro.

Ibitangazamakuru byemeza ko yabashubije ko ntacyo abiziho ariko ngo asaba imbabazi. Bamusabye ko igihugu cye gicyura abo badipolomate babiri kandi koko ngo Amerika yarabikoze.

Ibitangazamakuru ntibivuga amazina yabo n’inzego zabo z’akazi.

Bisobanura ko ari inkuru itangaje cyane kandi idasanzwe kuko Leta zunze ubumwe z’Amerika na Espanye bombi ari abanywanyi muri OTAN, umuryango wa gisirikare w’ibihugu bituriye amajyaruguru y’inyanja y’Atlantika.

Ibihugu byombi kandi bifite umuco wo gusangira amakuru y’ubutasi nk’uko byatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa n’u Bwongereza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Messi yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine mu birori binogeye ijisho 7 Ukwakira 2026 Saa 08:15
  2. Kenya: Umusifuzi watanze penaliti itavuzweho rumwe yakubiswe  7 Ukwakira 2026 Saa 00:13
  3. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  4. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  5. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52