Abacuruza ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi basabye abantu guhindura imyumvire bafite kuri byo, birimo kuba bidakomeye cyangwa bitizewe, bavuga ko ari ibinyabiziga bishya kandi bishobora gukora ingendo z’ibilometero birebirebire ndende.
Ibi byagarutsweho mu gihe hakigaragara imyumvire y’uko ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi bidakomeye cyangwa bitizewe, mu gihe ari na bimwe mu binyabiziga bigenda byitabirwa kubera ko bihuye n’igihe kandi bikaba bifasha mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Umuyobozi Mukuru wa KABISA, kompanyi icuruza imodoka nini n’into zikoresha amashanyarazi ndetse ikanatanga serivisi zo kuzongerera umuriro, Muhoza Pophia, yavuze ko abantu bakwiye guhindura imyumvire bafite kuri ibi binyabiziga.
Yavuze ko imodoka bacuruza zose ari nshya, bityo abazigura bakaba bazifiteho icyizere kurusha umuntu ushobora kugura imodoka ya mazutu cyangwa lisansi imaze imyaka myinshi ikoreshwa.
Ati: “Mbere y’uko ugura imodoka hano dukora icyo twita Test Drive. Dufite iyo modoka, iyo uje kugura ujyamo ugatwara ukumva uko imeze.”
Muhoza yavuze ko KABISA yanakoze ingendo ndende mu bihugu bitandukanye kugira ngo igerageze ubukomere bw’ibinyabiziga ikoresha amashanyarazi.
Ati: “Ikirenze icyo nka kompanyi dukora isuzuma, twazijyanye i Addis Ababa muri Ethiopia zivuye mu Rwanda, zagiye muri Uganda, Kenya, Tanzania, Mozambique, Zambia na Zimbabwe. Impamvu dukora izo ngendo ni ukugira ngo dusubize ibibazo nk’ibyo.”
Yashimangiye ko imodoka idakomeye cyangwa itizewe itashobora gukora izo ngendo, avuga ko zimwe muri zo zagiye muri Ethiopia zikagaruka mu Rwanda.
Ati: “Kuko havuyeho lisansi hakajyamo ukoresha amashanyarazi ntabwo bivuze ko idakora.”
Muhoza yavuze kandi ko Leta yashyizeho uburyo bwo korohereza abakoresha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, bityo ko abaturage bakwiye gushyigikira iyo gahunda no gukomeza kwitabira ibinyabiziga bigezweho.
Ati: “Imyumvire abantu bagira, usanga bagura imodoka za lisansi bizeye ko ari nshya, ugasanga zimaze nk’imyaka 15 mu kindi gihugu. Yagera hano ati naguze imodoka nshya kandi atari nshyashya.
Izi ni imodoka nshyashya z’amashanyarazi ziba zikozwe muri uwo mwaka, ni wowe wikuriraho amashashi. Dukwiye no guhindura, tukaba igihugu gitunga ibinyabiziga bishya aho gukomeza kuba aharundwa ibyashaje.”
Yasabye ibigo by’imari, amabanki n’ibigo by’ubwishingizi korohereza ababigana kubona inguzanyo, kugira ngo babashe kugura ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.
Ati: “Gutanga inyunganizi, birimo ko kubaha inguzanyo kugira ngo byorohere umushaka kugura iyo modoka ayibone bitamugoye.
Ati: “Urumva turimo kuva ku kugura izo twaguraga make zishaje tukazitangaho amafaranga menshi mu kuzitaho, buri kwezi uhindura amavuta.
Izi z’amashanyarazi ntawe uhindura amavuta, ariko amafaranga yo kuzigura ntabwo ahita aboneka ako kanya kuko ari nshya, aracyari menshi. Rero banki zibigize ibyazo zikajya zitanga inguzanyo ziriho inyungu nto, byafasha abantu kuzishyura.”
KABISA icuruza ibinyabiziga bitandukanye bikoresha amashanyarazi, birimo amakamyo n’imodoka nto, aho ibiciro byabyo biri hagati ya miliyoni 26 na miliyoni 185 z’amafaranga y’u Rwanda.
KABISA na Rentco mu bufatanye bwo korohereza abakodesha imodoka
Ku wa Gatanu, tariki ya 2 Ukwakira 2026, KABISA na Rentco basinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije korohereza abashaka gukodesha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi kubona izo serivisi.
Muhoza yavuze ko hari igihe usanga ubushobozi bw’ibigo bwo kwishyura ibikorwa by’ubucuruzi no kugura imodoka zibifashamo bibera umuzigo abakiriya.
Muri ubu buryo bwo gukodesha, KABISA izajya itanga imodoka zifite ubwishingizi, itange garanti ndetse inazikore igihe bikenewe, mu gihe Rentco izajya icunga ibijyanye n’ubukode.
Muhoza yavuze ko ubu buryo buha abakodesha amahirwe yo guhindura imodoka bakodesha bitewe n’impinduka mu byo bakora.
Ati: “Ibyiza by’ubu buryo ni uko ushobora kugira uburyo bwo guhindura imodoka wakodeshaga, mu gihe nk’abakozi biyongereye, cyangwa igihe cyose ushatse guhindura, kuko imodoka z’amashanyarazi zihinduka buri mwaka, ugasanga zifite batiri nziza kurushaho, zifite ubwiza burushijeho n’ibindi.”
Umuyobozi wa Rentco Africa, Robert K. Nyasimi, yavuze ko ubu bufatanye ari ingenzi kuko KABISA ifite ibinyabiziga bikenewe ku isoko ry’u Rwanda.
Ati: “Icy’ingenzi ni uko KABISA ifite ibinyabiziga by’imodoka bikenewe ku isoko ryo mu Rwanda, kandi na Guverinoma y’u Rwanda ishishikariza abantu kwimakaza gahunda yo kubungabunga ibidukikije.
Dufite kompanyi zizaza gufata imodoka nyinshi, tuzajya tubafasha kubona amafaranga, kuzisimbuza mu gihe babikeneye.”
Yavuze kandi ko Rentco izajya yishyurira ubwishingizi bw’ibinyabiziga abakiriya bazajya bakodesha muri KABISA.
Imodoka z’amashanyarazi ziri mu bisonewe umusoro
U Rwanda rwashyize ingamba zo korohereza ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, zirimo kuzisonera umusoro ku nyongeragaciro.
Muri Mata 2025, Inteko Ishinga Amategeko yatoye itegeko rihindura Itegeko No 049/2023 ryo ku wa 5 Nzeri 2023 rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro.
Muri uwo mushinga w’itegeko harimo ibintu byasonewe umusoro, birimo ibikoresho n’imashini bitumizwa mu mahanga, ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi n’ibikoresho bitanga ingufu.
Ibinyabiziga bitumizwa mu mahanga bigendesha moteri ikoresha amashanyarazi, hamwe n’ibikoresho bya sitasiyo zibongerera umuriro, byasonewe umusoro kugeza ku wa 30 Kamena 2028.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Kabera Godfrey, yasobanuye ko u Rwanda rwiyemeje gushyira imbaraga mu kuvugurura urwego rw’imisoro binyuze muri gahunda y’amavugurura y’imisoro.
Yavuze ko biteganyijwe ko igipimo cy’umusoro ku musaruro mbumbe kizagera kuri 21,5% mu 2035, bikazafasha u Rwanda kwishakamo ubushobozi bwo gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zikubiye muri NST2.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE