Umuhanzi Habimana Jean Damascene ukoresha izina rya « Omega Thenesce » akaba akomoka mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi atangaza ko afite intego zo kuzaba umuhanzi Nyarwanda ukomeye ku rwego mpuzamahanga.
Uyu muhanzi ufite imyaka 18 y’amavuko atangaza ko amaze umwaka atangiye gukora umuziki akaba afite indirimbo 3 zirimo iyitwa « Kongwe», « Mariyana » na « kubiwawe ». Akaba avuga ko arimo no gutegura izindi ndirimbo azashyira hanze mu minsi iri imbere.
Akomeza avuga ko muri izi ndirimbo zose iyi abantu bakunze cyane ari iyitwa «Kongwe». Umuhanzi Omega Thenesce asaba Abanyarwanda kumushyigikira kugira ngo azamure impano ye mu muziki.