Uncle Austin, Impakanizi na Ish Kevin bararirimba mu gitaramo cyo kwibuka Buravan

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 17, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

Impakanizi, Ish Kevin na Uncle Austin bari ku rutonde rwa bamwe mu bahanzi bari buririmbe mu gitaramo cyo kwibuka Yvan Buravan umaze imyaka ine yitabye Imana. Ni igitaramo ngarukamwaka gitegurwa n’umuryango ‘YB Foundation’. Giteganyijwe kubera muri “Atelier du Vin” kuri uyu mugoroba w’itariki 17 Kanama 2026.

YB Foundation ni umuryango washinzwe nyuma y’urupfu rw’uwo muhanzi aho abawushinze biyemeje ko umunsi Yvan Buravan yapfiriyeho utagomba kuba umunsi wo kumwibuka gusa, ahubwo ugomba kuba igihe cyo kwibuka ubuzima bwe, umuziki we, indangagaciro ze ndetse no gukomeza ibikorwa byiza yifuzaga ko byasigara nyuma ye, ndetse ukaba umunsi udasanzwe wo gukusanya inkunga yo gufasha mu bukangurambaga bwo kurwanya indwara ya kanseri yabaye intandaro y’urupfu rwe.

Biteganyijwe kandi ko ‘YB Foundation’ itangiza igikorwa cyiswe “YB’s Day”, kizajya kiba buri tariki ya 17 Kanama, mu rwego rwo kwizihiza ubuzima, umuziki n’umurage wa Yvan Buravan. Mu bikorwa biri bwibandweho haraza no kubaho umwanya wo gushyira hanze imwe mu ndirimbo ze yasize atarashyira hanze nk’uko byanagenze umwaka ushize ubwo hizihizwaga uwo munsi hashyizwe hanze iyiswe ‘Already made’ ikangurira abantu kwigirira icyizere.

Tariki 17 Kanama 2022, yabaye itariki y’umwijima mu myidagaduro y’u Rwanda kuko uretse kuba ari bwo abakunzi n’umuryango wa Yvan Buravan bamuburiyeho ni wo munsi umusobanuzi wa Filimi Nkusi Thomas wamenyekanye nka Younger yitabye Imana azize uburwayi, muri Afurika y’Epfo aho yivurizaga.

Hari abandi bahanzi bategerejweho gutaramira abari bwitabire icyo gitaramo, haranumvikanamo kandi imiziki iri buvangwe n’abarimo DJ June na Selekta Faba kugira ngo barusheho gufasha abitabira kumva umuziki uyunguruye kandi unyura amatwi.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 17, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE