U Rwanda mu nzira yo kuba igicumbi cy’imbuto nziza  ku Isi

U Rwanda mu nzira yo kuba igicumbi cy’imbuto nziza  ku Isi

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yatangaje ko u Rwanda rufite gahunda yo kuba ahantu heza hatuburirwa imbuto zihingwa zuzuje ubuziranenge bityo rugaha n’ibindi bihugu by’Isi hagamijwe kwihaza mu biribwa.

Byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024, mu Nama y’iminsi ibiri ya Kongere ya kabiri y’ihuriro ry’abakora imirimo yo gutubura no gucuruza imbuto mu Rwanda.

Ni inama yitabiriwe n’inararibonye ziturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi yose.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Rwigamba Eric yabwiye abitabiriye iyo nama ko intego u Rwanda rwihaye yo kwihaza ku mbuto z’ibigori, soya, n’ingano, rwayigezeho mu mwaka wa 2019, aho byahagaritse amafaranga y’u Rwanda miliyari 5, yatangwaga buri mwaka, hatumizwa izo mbuto mu mahanga.

Rwigamba atangaza ko u Rwanda rumaze kwihaza ku mbuto z’ibinyampeke, aho rukomeje gusagurira amasoko yo mu mahanga.

Ati: “Tumaze kwihaza, ku bijyanye n’ingano, soya n’ibigori n’abatubura imbuto bikorera, batangiye kudusaba impushya zo kugaburira ahandi, nko mu Karere.”

Rwigamba avuga ko hakiri icyuho ku mbuto z’imboga n’imbuto, aho u Rwanda rutarabona izo rukeneye.

Yavuze ko ubu hashyizwe imbaraga mu gukora ubushakashatsi kugira ngo na zo ruzibone ku bwinshi.

Ati: “Ku mbuto n’imboga ni ho hari akazi gakomeye, kugira ngo na ho twihaze”.

Yunzemo ati: “Ku bijyanye n’imbuto n’imboga, hakenewe ubushakashatsi kugira ngo twikorere imbuto zacu.”

MINAGRI itangaza ko urwego rw’ubuhinzi rugira uruhare rukomeye mu bukungu bw’igihugu, aho imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) mu 2023, cyatangaje ko bwagize uruhare rwa 25% ku Musaruro Mbube w’Ubukungu bw’Igihugu (DGP). Ni imibare kandi yagaragaje ko Abanyarwanda 64,4% bakora ubuhinzi.

Rwigamba yagaragaje ko kuba u Rwanda rwituburira imbuto, byafashije mu kwikorera izujuje ubuziranenge, bityo umusaruro uriyongera, habaho guhangana n’indwara zibasira ibihingwa, ndetse no kongera ubwirinzi ku mihindagurikire y’ibihe.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abatubura banacuruza Imbuto nziza mu Rwanda (NSAR), Namuhoranye Innocent yavuze ko bakomeje gahunda yo gutubura imbuto nyinshi kugira ngo buri muhinzi abone izo mbuto nziza, abatubuzi bakomeje umurego mu gukora imbuto ku buryo bwo kwihaza mu biribwa.

Ati: “U Rwanda ruri mu rugendo rwo kwihaza ku mbuto, rugasagurira n’amahanga, usibye n’ibyo ni mu bucuruzi bugezweho kandi bwunguka cyane kuko abantu bari hejuru ya 60, bari mu buhinzi. Abantu bari mu murongo wo kubishyiramo imbaraga kandi bariyemeje yaba abikorera na Guverinoma y’u Rwanda dufatanyije.”

Mu 2023, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko nyuma y’aho u Rwanda rugize imbuto nziza, zatumye umusaruro w’ibihingwa wiyongeraho 20% mu myaka itanu. Bitewe n’imbaraga zashyizwemo n’inzego za Leta n’abikorera.

Mu myaka 5 ishize u Rwanda rwatumizaga toni zirenga 3 000 z’imbuto ziganjemo iz’ibigori, soya n’ingano buri mwaka, gusa kuri ubu mu gihugu imbere hatuburirwa imbuto zirenga toni 9 000, ibintu byatumye u Rwanda rukuba inshuro eshatu imbuto zatumizwaga mu mahanga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44