Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yashimiye Perezida Kagame watsinze amatora

Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yashimiye Perezida Kagame watsinze amatora

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping yoherereje mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ubutumwa bumushimira ko yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda, muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Mu butumwa Xi Jinping yashyize ku rubuga rwa X, yashimangiye ko azakomeza guharanira ko ibihugu byo bifatanya muri gahunda zigamije iterambere.

Yagize ati: “Mfite ubushake bwo gukorana nawe, Nyakubahwa Perezida, mu gufatanya kwagura imikoranire yacu mu bya politiki, ubufatanye buruseho mu nzego zitandukanye no guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, ukagera ku rwego ruruseho.”

U Rwanda n’u Bushinwa ni ibihugu bifitanye umubano w’imyaka myinshi kandi wageze kuri byinshi.

Muri Gashyantare uyu mwaka bwohereje uhagarariye inyungu zabwo mu by’umutekano (Defence Attaché), Captain Li Dayi, aba uwa mbere muri Ambasade yabwo mu Rwanda.

Abakozi muri za Ambasade bitwa Defence Attaché baba ari abasirikare bashinzwe kureba uko imikoranire mu bya gisirikare hagati y’igihugu bahagarariye n’icyo bakoramo ihagaze.

U Rwanda n’u Bushinwa n’ibihugu bifitanye umubano w’imyaka isaga 50, kandi wageze kuri byinshi. Ibihugu byombi bifatanya mu rwego rw’ubukungu, uburezi, ikoranabuhanga, guteza imbere ibikorwa remezo n’ibindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  2. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  3. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  4. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49
  5. Ayra Starr agiye gutaramira muri Coachella 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:34