Ngoma: Urupfu rw’umubyeyi wasanzwe amanitse mu mugozi rwateje urujijo

Ngoma: Urupfu rw’umubyeyi wasanzwe amanitse mu mugozi rwateje urujijo

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera mu Karere ka Ngoma bwatangaje ko hakiri urujijo ku cyaba cyateye urupfu rw’umubyeyi w’imyaka 43 wasanzwe amanitse mu mugozi mu rugo rwe, mu gihe bivugwa ko mu muryango we nta makimbirane yari azwi.

Nyakwigendera Mukabugingo Donatilla yasanzwe yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, nyuma y’uko bivugwa ko yari yabanje kugerageza kunywa umuti wica udukoko uzwi nka kiyoda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Niyigena Alex, yabwiye Imvaho Nshya ko urupfu rw’uyu mubyeyi rwateje urujijo, kuko nta bibazo bizwi yari afitanye n’abandi bantu, yaba abo mu muryango we cyangwa abo hanze yawo.

Yagize ati: “Ni urupfu kugeza ubu ruteje urujijo kuko nyakwigendera nta kibazo kizwi yagiranaga n’umuntu uwo ari we wese, ndetse n’umugabo we. Ni umuryango wari wifashije ku buryo tutavuga ko hari icyo yaburaga mu mibereho cyamutera kwiyahura. Ni umuryango kandi twari dufiteho urugero rw’imibanire myiza, utarangwagamo amakimbirane. Byatugoye kumenya icyaba cyamuteye kwiyambura ubuzima.”

Niyigena yavuze ko ibyabaye byamenyekanye umugabo wa nyakwigendera yari yagiye mu rutoki ruri kure y’aho batuye, kandi ko mbere yo kugenda nta kibazo bari bagiranye.

Ati: “Umugabo we yari agiye mu rutoki ruri kure y’aho batuye, amusiga mu rugo nk’ibisanzwe. Agarutse yinjiye mu nzu yumva harimo umunuko w’umuti wa kiyoda usanzwe ukoreshwa mu buhinzi. Yabuze umugore we, akomeza kumushakisha kugira ngo amubaze iby’uwo muti, aza kumusanga mu gikoni amanitse mu mugozi, yamaze gushiramo umwuka.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage bafite ibibazo kutajya babyihererana, ahubwo bakajya begera ubuyobozi n’abandi bantu bashobora kubagira inama no kubafasha kubishakira ibisubizo.

Yagize ati: “Ubutumwa duha abaturage ni ukwirinda gufata imyanzuro ihutiweho yo kwivutsa ubuzima. Ufite ibibazo akwiye kubiganiriza abandi aho kubyihererana, akegera ubuyobozi n’abandi bamugira inama kugira ngo bamufashe kubikemura mu nzira nziza. Ikindi ni uko uwaba afite amakuru ku kibazo gishobora kugera ku rwego rwo gutakaza ubuzima akwiye kuyatanga hakiri kare kugira ngo hatangwe ubufasha.”

Yongeyeho ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane andi makuru ajyanye n’urupfu rwa Mukabugingo, mu gihe umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Kibungo kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Nyakwigendera yari atuye mu Mudugudu wa Kamvumba, Akagari ka Kinunga, Umurenge wa Remera mu Karere ka Ngoma. Asize umugabo n’abana batatu, akaba yitabye Imana afite imyaka 43.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  2. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  3. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  4. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49
  5. Ayra Starr agiye gutaramira muri Coachella 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:34