RDC: Kayikwamba yasabiye u Rwanda ibihano ari hafi y’aho ingo z’umuryango wa Tshisekedi zasakiwe

RDC: Kayikwamba yasabiye u Rwanda ibihano ari hafi y’aho ingo z’umuryango wa Tshisekedi zasakiwe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, asanga bitangaje kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Thérèse Kayikwamba Wagner yatinyutse gusabira u Rwanda ibihano ari hafi y’ahari ingo z’abo mu muryango wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ziheruka gusakwa n’ubutabera bw’u Bubiligi kubera ibyaha bakurikiranyweho birmo iyezandonke, ruswa no gusahura imitungo ya Congo.

Yakomoje ku buryo ubwo busabe butangaje kuko bimwe mu birego ishingiraho isabira u Rwanda ibihano ari uko irushinja ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo mu Burasirazuba bwa DRC, ahaherereye ibirombe byagaragajwe n’imiryango itegamiye kuri Leta ko ari na byo abo mu muryango wa Tsisekedi bagiye bakuramo imituno bigwijeho mu bihe bitandukanye.

Minisitiri Nduhungirehe yasubizaga inkuru yanditswe n’ikinyamakuru BETO, yagarutse ku byo Minisitiri Kayikwamba yatangarije imbere y’Inteko zishinga Amategeko z’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika (OEACP) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), aho yasabye abafatanyabikorwa b’igihugu cye gufatira ibihano u Rwanda ashinja guteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Kongo. 

Mu butumwa bwe, Nduhungirehe yavuze ko kuba Kayikwamba yaratangiye ubwo butumwa i Buruseli, hafi y’ingo z’umuryango wa Perezida Tshisekedi ziherutse gusakwa n’inzego z’ubutabera bw’u Bubiligi, bituma ibintu bigira isura idasanzwe.

Yagize ati: “Kuba aya magambo yatangiwe i Buruseli, mu ntera ngufi cyane uvuye ku ngo z’umuryango wa  Perezida Tshisekedi ziherutse gusakwa n’inzego z’ubutabera z’u Bubiligi mu iperereza ku byaha bakekwa bya ruswa, iyezandonke no kunyereza umutungo kamere w’amabuye y’agaciro, bituma ibintu bisa n’urwenya…”

Muri iyo nama yabereye i Buruseli ku wa Kabiri tairiki ya 10 Ugushyingo, Kayikwamba yasabye ibihugu by’i Burayi gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya 2773 na 2808 y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano, asaba ko u Rwanda rukura ingabo ku butaka bwa Congo, urwitwazo rutangwa mu gusiga icyuhagiro ingaruka z’imiyoborere iteje inkenke ya Guverinoma ya Congo.

Yashinje kandi u Rwanda kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, avuga ko ubucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro, cyane cyane coltan yo mu kirombe cya Rubaya muri Kivu ya Ruguru, bugira uruhare mu gukomeza intambara.

Yasabye kandi Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi gukaza igenzura ku nkomoko y’amabuye y’agaciro acuruzwa ku isoko mpuzamahanga, kugira ngo hirindwe ko akomoka mu bice birangwamo amakimbirane yinjira mu masoko yawo.

Ibi birego u Rwanda rushinjwa mu myaka irenga 30 ishize bifatwa nko kuyobya uburari ku mpamvu shingiro z’ibibazo  by’umutekano muke byabaye akarande mu Burasirazuba bwa RDC ahabarizwa imitwe yitwaje intwaro irenga 130 irimo n’uwa FDLR wagejeje muri icyo gihugu ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma yo gushingwa n’abarimo abunamuwe kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Iperereza ry’ubutabera bw’u Bubiligi ku muryango wa Tshisekedi

Igitekerezo cya Minisitiri Nduhungirehe cyashingiye ku iperereza ry’ubutabera bw’u Bubiligi ryatumye ku wa 14 Ukwakira 2026 hakorwa ibikorwa byo gusaka ingo z’abantu bo mu muryango wa Perezida Félix Tshisekedi n’abo bafitanye isano, i Buruseli no mu tundi duce two mu Bubiligi.

Iryo perereza ryatangiye nyuma y’ikirego cyatanzwe muri Nyakanga 2025 n’imiryango itegamiye kuri Leta yo mu Karere ka Katanga, hamwe n’abahoze ari abayobozi b’ikigo cya Leta cya Gécamines gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Abaregwa bakekwaho ibyaha birimo ruswa, kunyereza amafaranga no kugira uruhare mu bikorwa bitemewe bifitanye isano n’umutungo kamere w’amabuye y’agaciro.

Iperereza rireba abantu icyenda bo mu muryango wa Perezida Tshisekedi n’abo bafitanye isano, barimo umugore we Denise Nyakeru Tshisekedi, abavandimwe be n’abandi bantu ba hafi.

Ibyo byatumye amagambo ya Kayikwamba yasabaga u Burayi kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’umutekano no kugenzura imicungire y’umutungo kamere wa Congo, ahurirana n’iperereza riri gukorwa n’ubutabera bw’igihugu cyakiriye iyo nama, bikabonwa nk’ibirimo kuvuguruzanya.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  2. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  3. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  4. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49
  5. Ayra Starr agiye gutaramira muri Coachella 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:34