Perezida Kagame ategerejwe muri Cambodia muri runzinduko rw’akazi

Perezida Kagame ategerejwe muri Cambodia muri runzinduko rw’akazi

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Cambodia yatangaje ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, azasura iki gihugu ku Gatanu, tariki 13 Ugushyingo 2026, ku butumire bw’Umwami Norodom Sihamoni.

Mu itangazo iyi Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yashyize hanze kuri uyu Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, yavuze ko muri uru ruzinduko Perezida Kagame azagirana ibiganiro n’abayobozi bitandukanye Perezida wa Sena ya Cambodia barimo Perezida wa Sena Hun Sen, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Khuon Sudary na Minisitiri w’Intebe Hun Manet bizibanda  ku buryo bwo kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Uru ruzinduko ruzasiga ibihugu byombi bizasinyanya amasezerano mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere n’ubukerarugendo yitezweho gufungura andi mahirwe mashya y’imikoranire ifitiye inyungu impande zombi.

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame muri iki gihugu rwahuriranye n’Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), izabera mu Mujyi wa i Phnom Penh kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2026.

Iyi nama izasiga hamenyekanye Umunyamabanga Mukuru mushya y’uyu Muryango ugizwe n’ibihugu 90.

Mu bakandida batatu bahatanye barimo Umunyarwandakazi Louise 

Mushikiwabo uyobora uyu Muryango kuva mu 2019, nyuma yo gutorerwa uyu mwanya mu 2018, yongera gutorerwa manda ya kabiri mu 2022.

Mu gihe yaba yongeye gutorerwa uyu mwanya, azakomeza kuyobora uyu muryango mu yindi myaka ine iri imbere.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Active Again igiye kongera gususurutsa abakunzi bayo muri BK Arena 11 Ugushyingo 2026 Saa 14:07
  2. Hagiye gutangazwa imihanda n’amakipe azitabira Tour du Rwanda 2027 11 Ugushyingo 2026 Saa 12:57
  3. Umusirikare w’Ingabo za USA ukekwaho kuba intasi y’u Burusiya yafungiwe mu Bwongereza 11 Ugushyingo 2026 Saa 12:17
  4. Amasomo ntabangikanywa n’ubusinzi n’ubwomanzi- Lt. Col. Mwanafunzi 11 Ugushyingo 2026 Saa 11:50
  5. Nzanye na ya Mana, Uwiteka nyir’ingabo nkorera – Richard Ngendahayo 11 Ugushyingo 2026 Saa 07:13