Menya uko batora abagore 24 bangana na 30% by’Abadepite

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 5, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

U Rwanda rurimo kwitegura Amatora ya Perezida n’ay’Abadepite yombi azaba muri Nyakanga uyu mwaka.

Biteganyijwe ko Perezida wa Repubulika agomba gusesa inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, nibura mu gihe kiri hagati y’iminsi 30 n’iminsi 60, mbere y’uko Manda yabo irangira.

Abadepite bariho ubu batowe mu 2018, bakaba baragombaga gusoza Manda yabo mu 2023, icyakora yaje kongerwa bitewe n’uko amatora ya Perezida n’ay’Abadepite yari guhuzwa, akabera rimwe mu 2024.

Hashingiwe ku Itegeko Nshinga, nibura 30% by’Abadepite batorwa bagomba kuba ari abagore.

Ni ijanisha mu mibare ringana n’abagore 24 bagomba gutorwa mu matora y’Abadepite bose 80 baba bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.

Uko abagore batotererwa kuba Abadepite muri buri Ntara

Nk’uko Iteka rya Perezida ryo mu Kuboza mu 2023 rigenga Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ribiteganya, Imyaka itorerwa y’abagore 24 bajya mu Nteko, igomba gutorerwa hagendewe ku Ntara n’Umujyi wa Kigali hibandwa ku mubare w’abaturage bahatuye.

Ni iteka kandi rigaragaza ko imyanya 4 y’abagore itorerwa mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo, iy’Iburasirazuba n’iy’Iburengerazuba buri umwe hatorwamo imyanya 6 mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatorwa imyanya 2.

Imibare y’Abaturage kuri buri Ntara

Ibarura Rusange rya 5 ku Mibereho y’Abaturage n’Imiturire ryakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), ryagaragaje ko u Rwanda rutuwe n’abaturage miliyoni 13,2. Ni imibare yashyizwe ahagararagara tariki ya 15 Kanama 2022 yagaragaje ko abagore bagize 51,5% by’abaturage bose b’u Rwanda.

Nk’uko iryo barura ryabigaragaje kandi, Intara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo ni zo zituwe cyane kurusha izindi mu Rwanda, kuko zihariye 50% by’abaturarwanda bose.

Intara y’Iburasirazuba abayituye bagize 27% by’abaturage bose b’u Rwanda bakaba basaga miliyoni 3,56. Intara y’Amajyepfo abayituye bihariye 23% by’abaturage b’u Rwanda basaga miliyoni 3.

Intara iza ku mwanya wa kane mu guturwa cyane ni iy’Iburengerazuba ituwe n’abaturage basaga miliyoni 2,89, bangana na 22% by’Abaturarwanda bose.

Intara y’Amajyaruguru ituwe na 15% by’Abaturarwanda ni ukuvuga abasaga miliyoni 2, mu gihe Umujyi wa Kigali wo utuwe n’abaturage miliyoni 1,7, bangana na 13% by’Abaturage b’u Rwanda bose.

Icyo Itegeko Nshinga riteganya mu gutora abagore 24 bajya mu Mutwe w’Abadepite

Iteka rya Perezida wa Repubulika ryo mu 2023 rigenga amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite riteganya ko hatorwa abagore 24 hagendewe ku nzego zihariye z’abagore ku rwego rw’Igihugu bigakorwa kuri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali.

Inteko itora iba igizwe n’Abagizwe na Komite Nshingwabikorwa y’Inama y’Igihugu y’Abagore, kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rwego rw’Igihugu, akanama gashinzwe amatora ku rw’Umurenge n’urw’Akarere mu biri Ntara cyangwa mu Mujyi wa Kigali.

Abo bagore 24 bazatorerwa kujya mu Nteko Ishinga Amategeko bazatorwa tariki ya 16 Nyakanga. Abandi badepite bazatorwa kuri iyo tariki kandi ni abahagarariye urubyiruko 2, bazatorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’undi Mudepite umwe uzatorwa n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga.

Amatora rusange ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite 53, ku bakandida bazaba bemerewe batanzwe n’imitwe ya Politiki ndetse n’abakandida bigenga, yo ateganyijwe tariki ya 14 ku Banyarwanda baba mu Mahanga, no ku ya 15 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu Rwanda imbere.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 5, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE