U Rwanda rwafashije Zimbabwe gucanira imihanda y’i Harare

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Zimbabwe zishimira urwego ibihugu byombi bigezeho mu kwimakaza ubutwererane mu nyungu z’abaturage, by’umwihariko binyuze ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinywe guhera mu 2021.

 Ni muri urwo rwego, Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu (REG) cyafatanyije n’Ikigo cya Zimbabwe gishinzwe Gukwirakwiza Amashanyarazi (ZESA) mu gushyira mu bikorwa umushinga wo gucanira imihanda y’i Harare mu Murwa Mukuru wa Zimbabwe.

Byashimangiwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe James Musoni, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama y’iminsi ibiri igenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inama ya Komisiyo Ihoraho yiga ku iterambere ry’ubutwererane bw’u Rwanda na Zimbabwe iheruka guterana muri Gicurasi 2023. 

Gucanira imihanda ya Harare bikubiye mu musaruro w’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye mu by’igunfu ibihugu byombi byashyizeho umukono muri Nzeri 2021.

Ayo masezerano ni yo yubatse umusingi w’imikoranire ihamye ya REG na ZESA, byiyemeje gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu hose hibandwa ku kugeza ku baturage ingufu z’imirasire y’izuba n’amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari. 

Ni umushinga kandi ukubiyemo guha abaturage za kashipawa (cash power)zigezweho ndetse no gucanira imihanda yo mu mijyi ikomeye y’Intara zinyuranye za Zimbabwe.

Muri iyo nama yatangiye ku wa Mbere tariki ya 27 Gicurasi i Harare, Amb. Musoni yavuze kandi ko u Rwanda rwamaze gufasha Zimbabwe mu bujyanama kuri serivisi z’igishushanyombonera n’indi mishinga itandukanye. 

Yashimangiye ko uwo musaruro hamwe n’ibindi bimaze kugerwaho bishingiye ku bushake bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Zimbabwe Emmanuel Dambudzo Mnangagwa. 

Yashimiye intumwa z’ibihugu byombi, agira ati: “Twateye intambwe ishimishije twateye mu nzego zinyuranye z’ubufatanye ishingiye ku mbaraga zanyu mwashyize hamwe.“

Yakomeje atanga izindi ngero z’umusaro uhebuje ubutwererane bw’ibihugu byombi bwatanze, by’umwihariko mu nzego z’ingenzi nk’urwa Politiki na Dipolomasi.

Ati: “Umubano w’ibihugu byombi warakuze ku rwego ruhebuje, aho ibihugu byombi bishyigikirana mu nyungu bihuriyeho ku rwego rw’Akarere, umugabane ndetse no ku rwego mpuzamahanga.”

Yakomeje agaragaza ko mu rwego rw’uburezi, Zimbabwe imaze koherereza u Rwanda abarimu barenga 150 mu myaka igera kuri ibiri ishize.

Yavuze kandi ko u Rwanda na Zimbabwe bimaze gutera intambwe ishimishije mu butwererane mu bya gisirikare n’umutekano, aho hagiye habaho guhererekanya ubumenyi binyuze mu mahugurwa ya gisirikare n’ay’abacungagereza. 

Yavuze kandi ko mu bucuruzi n’ishoramari,  ibihugu byombi byasimburanye mu kwakira inama z’ubukungu n’ishoramari zihuza abashabitsi bo ku mpande zombi, aho iheruka yabereye mu Rwanda muri Werurwe 2024.

Izo nama zafashije guhuza abacuruzi n’abashoramari bo mu bihugu byombi batangira imikoranire ikomeje gutanga umusaruro ushimishije. 

Biteganyijwe ko iyi nama isoza itegurwa ry’amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye ndetse n’itegurwa rya gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ryayo. 

Amb. Musoni yagaragaje umusanzu ukomeye wa Komisiyo Ihuriweho n’Ibihugu byombi asaba ko yakomeza mubyazwa umusaruro. 

Yakomeje agira ati: “Reka dukoreshe neza aya mahirwe mu kurushaho kwiyemeza kwimakaza ubutwererane bushingiye ku bwubahane, mu gihe duharanira kugera ku rwego rurushijeho kuba rwiza mu myaka iri imbere.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibya Politiki muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Zimbabwe Pearson T. Chigiji, na we yagarutse ku mbuto ziryoshye zikomeje gusoromwa ku butwererane bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

By’umwihariko, Chigiji yashimiye Perezida Kagame na Guverinoma y’u Rwanda inkunga ikomeye bateye gahunda y’igihugu yo gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage. 

Yavuze kandi ko uretse ingufu, ubutwererane mu bya politiki n’umutekano, amasezerano y’ubufatanye yasinywe mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, mu bukerarugendo, kubungabunga ibidukikije no guhagana n’imihindagurikire y’ibihe na yo yatangiye gushyirwa mu bikorwa.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE