U Rwanda na Yorodaniya mu bufatanye bwo guteza imbere igisirikare

U Rwanda na Yorodaniya mu bufatanye bwo guteza imbere igisirikare

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Mata 2024, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Gen Mubarakh Muganga n’itsinda ry’abasirikare ba RDF yari ayobowe basuye ibirindiro by’Ingabo za Jordaniya (JAF).

Abo basirikare b’u Rwanda bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa JAF, Major General Yousef Huneiti.

Ubuyobozi bwa RDF bwasobanuye ko abagaba b’Ingabo z’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byagarutse ku buryo bateza imbere imikoranire ya RDF na JAF.

Igusirikare cya Yorodaniya cyashinzwe mu 1920 kuri ubu ni kimwe mu bifite imyitozo n’ibikoresho bihambaye mu gace Yorodaniya iherereyemo.

Ibihugu by’ u Rwanda na Yorodaniya bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare no guhererekanya amakuru mu kurwanya iterabwoba.

Umwami wa Yorodaniya Abdullah II bin Al-Hussein, yasuye u Rwanda tariki 07 Mutarama 2024, mu ruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Icyo gihe Perezida Paul Kagame n’Umwami Abdullah II Ibin Al-Hussein wa Yorudaniya, bagiranye ibiganiro, ndetse banahagararira umuhango wo gushyira umukono ku masezerano agamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Amasezerano yashyizweho umukono yari ajyanye no gukuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa, no gukumira kunyereza imisoro, ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, ubufatanye mu by’ubukungu n’ubucuruzi, ndetse no mu bijyanye n’ubuhinzi n’ibindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17