Burundi: Apotre Manirakiza wayoboraga FEBABU yeguye 

Burundi: Apotre Manirakiza wayoboraga FEBABU yeguye 

Apotre Manirakiza Jean Paul wayoboraga Ishyirahamwe ry’Umukino wa Baskteball mu Burundi ‘’FEBABU’’ yeguye kuri uyu mwanya, nyuma y’imyaka 3 atorewe izi nshingano.  

Mu ibaruwa yandikiye abanyamuryango b’iryo shyirahamwe Imvaho Nshya ifite kopi, Apotre Manirakiza yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Yagize ati: “Ku bw’impamvu zajye bwite, ndagira ngo mbashyikirize ubwegure bwanjye nshingiye no ku biganiro twagiranye. Bityo rero mu birebana n’ubuyobozi, nsimbuwe na Visi Perezida wa FEBABU Claver HACIMANA kugeza igihe hazateranira inama y’Inteko Rusange kugira ngo imwemeze.”

Iki cyemezo kije nyuma y’igututu giikomye cyatewe no kuva mu irushanwa rya Africa Basketball League BAL ku ikipe ya Dynamo BBC, nyuma yo kwanga kwambara imyambaro iriho ijambo’’ Visit Rwanda”.

Ikindi bikekwa ko cyaba cyasembuye iryo yegura, ni ibirego byo gukoresha nabi umutungo w’iri shyirahamwe ashinjwa. 

Basketball mu Burundi iri mu bibazo bikomeye ndore ko mu munsi ishize Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball ku Isi (FIBA) ryarihagaritse by’agateganyo  nyuma yaho risanze Leta y’u Burundi yaragize uruhare mu kuvana Dynamo BBC mu marushanwa ya BAL, inasabwa gutanga ibisobanuro bitarenze tariki 24 Mata 2024.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17