Amb. Mukaruliza Monique yitabye Imana

Amb. Mukaruliza Monique yitabye Imana

Ambasaderi Mukaruliza Monique wakoze imirimo ikomeye ya Politiki mu Rwanda no mu mahanga, yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe azize uburwayi.

Umugabo we Ntirushwamaboko John yemeje aya amakuru mu itangazamakuru avuga ko nyakwigendera atari amaze igihe kinini arwaye.

Ntirushwamaboko yavuze   ko umugore we yari amaze ibyumweru bibiri arwariye mu gihugu cy’u Bubiligi ari naho yaguye.

Nyakwigendera Ambasaderi Mukaruliza yari asanzwe ari Umujyanama, muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFETT).

Mu ntangiriro za Werurwe 2024, Perezida Kagame yari yamuhaye inshingano zo kuba Ambasaderi ushinzwe gahunda zo kwihuza kw’Akarere muri (MINAFETT).

Mbere yo guhabwa izo nshingano Mukaruliza yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambiya, yabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali hagati ya 2016 na 2017, aba umugore wa gatatu wari uyoboye uwo Mujyi kuva mu 1996.

Mukaruliza kandi yanabaye umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa RPF Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali.

Mukaruliza Monique ni umunyapolitiki wabaye Minisitiri wa Mbere w’u Rwanda mu Muryango w’Afurika y’Ibihugu by’Iburasirazuba, EAC. Umwanya yariho guhera mu 2008 kugera ku wa 25 Gashyantare 2013.

Kuva mu 2006 kugeza mu 2007, Mukaruliza yari ahagarariye by’agateganyo Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani.

Mbere y’aho yabaye Umuyobozi Wungirije ushinzwe ubutumwa bw’Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani kuva mu 2004 kugeza mu 2006.

Mukaruliza ni umwe mu bagize uruhare mu gushyiraho Ikigo cy’Imisoro n’amahoro (RRA), ikigo yanabereye Komiseri w’imbere ushinzwe ubugenzuzi bw’imari, nyuma aza kuba komiseri ushinzwe imisoro y’imbere.

Mukaruliza kandi yanabaye mu buyobozi bwa Banki ya Kigali aho yakoze nk’umugenzuzi w’imari hagati ya 1998 na 2001.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 2
Bizumuremyi

RIP mubyeyi. Imana yamukunze kuturusha. Isi ntabwo Ari iwacu.
Imana yakire umubyeyi Kandi ikomeze umuryango .

Capistran

Nyagasani Yezu Kristu wazutse agutuze aheza gusa ugutaha kwawe kunshenguye umutima

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44