Nyanza: Bahawe umuriro udafite ingufu inzozi zo kwiteza imbere zirayokoka

Nyanza: Bahawe umuriro udafite ingufu inzozi zo kwiteza imbere zirayokoka

Abaturage batuye mu Murenge wa Mukindo ahitwa  Cyerezo mu Karere ka Nyanza bavuga ko bamaze igihe bahawe umuriro udafite ingufu, ukaba udashobora gutuma batekereza imishinga yagutse kuko ababigerageje bahombye.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya bavuga ko imyaka itatu ishize begerejwe uyu muriro maze bamwe muri bo bishyira hamwe bagura ibyuma bibura umuriro wo kubihagurutsa ngo bikore bakavuga ko byabahombeje.

Munyampenda Telesphore avuga ko hashize imyaka itatu baguze ibyuma 2 byo kubafasha gutanga serivisi zo gusya ibinyampeke ariko iyo myaka zitigeze zikora.

Yagize ati: “Tumaze imyaka itatu tuguze ibyuma 2 byo kudufasha gutanga serivisi zo gusya ifu mu binyampeke byera hano ku bwinshi kandi twabonaga bikenewe kuko bakoraga ingendo ndende bajya gushesha ahandi, none umuriro baduhaye ntabwo watubereye mwiza kuko wananiwe kubikoresha turahomba.”

Mukeshimana Suzan avuga ko bigoye, abaturage babashije gushyira hamwe ubushobozi bashaka kuziteza imbere bikomotse ku byuma baguze bikaba byarabahombeje kubera umuriro bahawe udahagije.

Ati: “Twari benshi twishyira hamwe dushaka ubushobozi dukeneye kwiteza imbere kuko twabonaga ko ibi byuma twari twaguze twabibonagamo igisubizo kirambye cyo kuduteza imbere ariko si ko byagenze ndetse bamwe bamaze kubivamo kuko babona ko byabahombeje biturutse kuri uyu muriro.”

Kagiraneza Jean Paul avuga ko icyizere bafite ari uko bamaze kwizezwa ko bagiye guhabwa umuriro uzahagurutsa imashini zabo bakagira impungenge ko zaba zaramaze kwangirika bitewe n’igihe gishize.

Yagize ati: “Twabibwiye ubuyobozi bwose bushoboka mu nama duhuriramo na bo yuko uyu muriro utadufasha guhagurutsa ibyuma byacu ariko baherutse kutwizeza ko bagiye kuwongera gusa ntabwo twizeye ko imashini zitamaze kwangirika tukazamura n’igishoro cyacu kandi nta wundi mushinga twakoresha uyu muriro ungana gutya”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukingo, Kayigi Ange Claude avuga ko mu biganiro bagiranye n’abatanga amashanyarazi babijeje ko bagiye kugikemura vuba.

Ati: “Twagiranye ibiganiro na REG ishami rikorera mu karere kacu tubasaba ko badufasha gukemura iki kibazo ndetse batwizeza ko bagiye kwegeranya ibisabwa bakongerera ingufu uyu muyoboro w’amashanyarazi aba baturage bemeza ko ntacyo wabafasha”.

Umuyobozi w’Ishami ryo gusaranganya ingufu mu Karere ka Nyanza, Eng Habimana Marcel avuga ko iki kibazo basanzwe bakizi ko aka gace gafite umuriro wo mu bwoko bwa “Monophase” bityo batangiye gushaka ibikoresho byo kugira ngo hashyirwe umuriro wo mu bwoko bwa “Triphase”

Ati: “Iki kibazo cy’abaturage bo mu Murenge wa Mukindo turakizi kuko aka gace gafite umuriro wo mu bwoko bwa “Monophase” ukoreshwa ibyoroshye ariko twatangiye kwegeranya ibikenewe kugira ngo bahabwe umuriro ufite ingufu wo mu bwoko bwa “Triphase” wabafasha gutekereza ku mishinga yagutse habateza imbere kandi birakorwa vuba.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17