Amakuru mashya
Minisitiri Marizamunda yatangije icyiciro cya mbere cy’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda ya Gisirikare Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga U Rwanda na Armenia byasinyanye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Mushikiwabo yavuze ku matora,umukandida wa RDC n’ibihugu bya Sahel byikuye muri OIF Perezida Kagame yageneye ubutumwa Amavubi mbere yo gukina na Cap-Vert

Kenya yifuje ko Mueke yaba Umunyamabanga Mukuru mushya wa EAC

Kenya yifuje ko Mueke yaba Umunyamabanga Mukuru mushya wa EAC

Leta ya Kenya yagaragaje Mwende Mueke Catherine nk’uwasimbura Peter Mathuki ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Ni nyuma y’aho Peter Mathuki agizwe Ambassaderi wa Kenya mu gihugu cy’u Burusiya.

Perezida William Ruto ni we waraye ahisemo uyu Catherine nk’uko byashyizwe ahagarara n’Ibiro bye ku wa 8 Werurwe 2024.

Nubwo Catherine yatoranyijwe ngo azasimbure Peter Mathuki, agomba gutegereza ko yemezwa n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu ba EAC nk’uko amategeko agenga uwo muryango abiteganya.

Kenya yifuza ko Mueke ari we watorerwa gukomeza kuyobora ubunyamabanga bwa EAC mu myaka ibiri yari isigaye kuri manda y’uyu Mathuki yaba asimbuye wari umaze imyaka 3 kuri uwo mwanya.

Mueke ni impuguke mu kugena Politiki n’imiyoborere, yakoze mu bigo bitandukanye ndetse anahagararira ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye Loni mu mashami ya UNESCO, UNDP no mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Sudani yEpfo.

Mbere yo gukorana na EAC, Mathuki we yamaze igihe ari Umuyobozi Mukuru w’akanama gashinzwe ubucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba, gahuriyemo amahuriro y’inzego z’abikorera bari mu bihugu bigize EAC.

Mathuki aherutse gusura u Rwanda ku I tariki ya 22 Gashyantare 2024 ari kumwe n’Umuyobozi wa EAC akaba na Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir. Muri urwo  ruzinduko bagiranye ibiganiro na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Mathuki yagizwe ambasaderi wa Kenya mu Burusiya
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Hashize amasaha 16
  2. Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga Hashize amasaha 20
  3. NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hashize amasaha 21
  4. Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Hashize amasaha 21
  5. Amavubi yerekeje muri Cap-Vert (Amafoto) Hashize umunsi 1