U Rwanda n’u Bubiligi basinye amasezerano ya Miliyari 131 Frw

U Rwanda n’u Bubiligi basinye amasezerano ya Miliyari 131 Frw

U Rwanda n’u Bubiligi basinye amasezerano y’ubufatanye angana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari zisaga 131 azafasha guteza imbere inzego zitandukanye.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana ku ruhande rw’u Rwanda n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’ubutwererane n’ibikorwa by’ubutabazi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi, Heidey Rombouts ku ruhande rw’u Bubiligi.

Ayo mafaranga azakoreshwa mu buhinzi n’ubworozi, ubuzima no guteza imbere imijyi yunganira Umujyi wa Kigali.

Mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, mu myaka itanu ishize ENABEL yagize uruhare by’umwihariko mu guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi harimo inkoko, n’ingurube.

Mu buzima hakozwe ibikorwa bitandukanye harimo kubaka ibitaro bya Nyarugenge n’ibikoresho by’ubuvuzi bugezweho.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’ubutwererane n’ibikorwa by’ubutabazi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi, Heidey Rombouts asura ibi bitaro yavuze ko ari ibyo kwishimira kuba umushinga nk’uyu ukomeje kugirira akamaro abaturage.

Yagize ati: “Muri uyu mushinga mushya, u Rwanda n’u Bubiligi byongereye imikoranire yabyo iganisha ku iterambere rirambye. Nishimiye kuba ndi hano nk’umufatanyabikorwa ku byo u Rwanda rwiyemeje, impinduka ku bijyanye no kwihaza mu biribwa n’iterambere ry’imijyi yunganira Kigali ritangiza ibidukikije.”

Dr Uzziel Ndagijimana Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ubwo yashyiraga umukono kuri aya masezerano yashimye ubufatanye buri hagati ya Leta z’ibihugu byombi.

Yagize ati: “Uyu mushinga mushya ugaragaza ubushake bw’iterambere, ushimangira ubushake bwacu mu guteza imbere inzego zirimo ubuhinzi, ubuzima, iterambere ry’imijyi n’uburyo bw’imicungire y’imari ya Leta, nk’inkingi ikomeye ku iterambere ry’imibereho myiza mu Rwanda. Aya masezerano ashimangira kandi ubufatanye hagati y’ibihugu byacu.”

Ku mpande zombi mu gusinya ayo masezerano bavuze ko ari ikimenyetso cy’ubufatanye n’imikoranire myiza hagati y’Ibihugu byombi, u Bubiligi n’u Rwanda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44