U Rwanda na Esipanye byasinyiye  gufatanya mu burezi no muri Dipolomasi 

U Rwanda na Esipanye byasinyiye  gufatanya mu burezi no muri Dipolomasi 

U Rwanda na Esipanye byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego z’uburezi bw’amashuri makuru na Kaminuza n’amahugurwa mu bya dipolomasi. 

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Biruta Vincent na José Manuel Albares, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Esipanye ushinzwe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’Ubutwererane. 

Abo bayobozi bombi banaganiriye ku nzira zinyuranye zo kurushaho kwagura umubano hagati y’u Rwanda na Esipanye.

Ibiganiro byabo bombi byabaye mu ruzinduko Dr. Biruta uri ku Mugabane w’u Burayi yagiriye mu gihugu cya Esipanye. 

Umubano w’u Rwanda na Esipanye si uwa none kuko ibihugu byombi byatangije ubutwererane mu bya dipolomasi guhera mu mwaka wa 1967.

Mu kwezi k’Ukuboza 2020, Minisitiri Dr. Biruta na María Aránzazu “Arancha” González Laya wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu kugeza mu 2021, bashyize umukono ku masezerano yari agamije kurushaho gushimangira umubano. 

Mu mwaka wa2021, Esipanye yagaragaje u Rwanda nk’igihugu ifitemo inyungu z’ubukungu ku muganane w’Afurika muri gahunda yateguye yarangiranye n’umwaka wa 2023. 

Kugeza ubu u Rwanda nta Ambasade ruragira muri i Madrid ariko Ambasaderi warwo uherereye i Paris mu Bufaransa ni we unareberera inyungu z’igihugu cye muri Esipanye. 

Na Esipanye ni uko nta cyicaro cy’Ambasade iragira i Kigali ariko Ambasaderi wayo ufite icyicaro i Dar es Salaam muri Tanzania ni we uhagarariye inyungu z’igihugu cye mu Rwanda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44