Omborenga Fitina yambuwe igitambaro cya Kapiteni wa APR FC

Omborenga Fitina yambuwe igitambaro cya Kapiteni wa APR FC

Myugariro Omborenga Fitina yambuwe igitambaro cya Kapiteni wa APR FC kubera imyitwarire mibi. 

Amakuru agera ku Imvaho Nshya aremeza ko iki cyemezo cyo kwambura Omborenga igitambaro cya Kapiteni cyafashwe na Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira ndetse ahita abwira Niyomugabo Claude ko ari we Kapiteni mushya.

Ubuyobozi bwa APR FC ntibwishimiye ko Omborenga Fitina yanze kwandika ibaruwa isobanura impamvu atitabiriye imyitozo ibiri ibanziriza iyo ku wa Gatatu kandi nta mpamvu ifatika yatangaje.

Ibyo yari yabisabwe na Team Manager, Rtd Cpt Ntazinda Eric, nyuma yo kutabikora uyu akabifata nk’agasuzuguro, abimenyesha ubuyobozi bukuru.

Uyu mukinnyi yari yagizwe Kapiteni muri Kanama 2023 aho yasimbuye Buregeya Prince.

Omborenga ashobora no kutajyana n’abandi muri Zanzibar ku mugoroba, kuri uyu wa Gatanu, tariki 29 Ukuboza 2023 kwitabira irushanwa rya Mapinduzi Cup. Muri iri rushanwa, APR FC iri mu itsinda rya kabiri hamwe na Simba SC, Jamhuri na Singida Fountain Gate isanzwe ikinamo Umunyarwanda Meddie Kagere.

Niyomugabo Claude ni we wagizwe Kapiteni mushya wa APR FC
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44