Amakuru mashya
Minisitiri Marizamunda yatangije icyiciro cya mbere cy’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda ya Gisirikare Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga U Rwanda na Armenia byasinyanye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Mushikiwabo yavuze ku matora,umukandida wa RDC n’ibihugu bya Sahel byikuye muri OIF Perezida Kagame yageneye ubutumwa Amavubi mbere yo gukina na Cap-Vert

Kenya: Ibura ry’umuriro ryateje impagarara

Kenya: Ibura ry’umuriro ryateje impagarara

Umuriro w’amashanyarazi wabuze muri Kenya, uhagarika ibikorwa mu bice byinshi by’igihugu, ku mugoroba w’iki Cyumweru, byatumye  Minisitiri w’Ubwikorezi asaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku  cyaba cyateye ibura ry’umuriro n’ikibyihishe inyuma.

Kubura umuriro ni ikibazo cy’ingutu kiza ku mwanya wa gatatu mu bihangayikishije Kenya mu mezi atatu ashize.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza AP byanditse ko kubura umuriro w’amashanyarazi byatangiye ahagana mu ma saa munani z’amanywa, bigira ingaruka ku bigo byinshi by’ingenzi, birimo ikibuga cy’indege  cy’umurwa mukuru Nairobi,  ari naryo huriro rinini ry’ubwikorezi rihuza Afurika y’Iburasirazuba, Aziya, u Burayi ndetse no mu bindi bice by’Isi.

Minisitiri w’Ubwikorezi, Kipchumba Murkomen, amaze kubona iby’iki kibazo yavuze ko nyuma yo gusura ikibuga cy’indege yasabye polisi gukora iperereza.

Ati: “Turasaba ikigo cya Polisi y’Igihugu gukora iperereza ku bikorwa bishobora kuba byateye ibura ry’umuriro n’ikibyihishe inyuma.

Itangazo ryagize riti: “Twabuze amashanyarazi mu bice bitandukanye by’igihugu kubera amakosa akekwa yagize ingaruka ku bikorwa bitandukanye.”

Ku cyumweru, kandi Kenya Power yasohoye ivugurura ivuga ko yagaruye serivisi z’amashanyarazi mu bice by’igihugu, mu turere tumwe na tumwe two mu murwa mukuru, ariko uturere twinshi muri Kenya twagumye nta mashanyarazi kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Si ubwa mbere iki kibazo cyabaho muri Kenya kandi impamvu ikomeje kuba amayobera.

Abanyakenya ku mbuga nkoranyambaga basabye Kenya Power ibisubizo ku kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi, mu gihe abandi basebeje iki kigo, bavuga ko ari kibi kuruta amasosiyete y’ingufu yo muri Nijeriya no muri Afurika y’Epfo.

Iri curaburindi rije mu gihe iki gihugu gikomeje guhangana n’ibiciro bihanitse bya peteroli ndetse n’ubukungu bukaba bwarahungabanye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Hashize amasaha 12
  2. Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga Hashize amasaha 17
  3. NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hashize amasaha 18
  4. Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Hashize amasaha 18
  5. Amavubi yerekeje muri Cap-Vert (Amafoto) Hashize amasaha 21