Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze umukino wa kabiri

Rwanda 72-71 Sierra Leone
Gambia 43-149 Ghana
Taliki 01-04-2022
Nigeria-Ghana
Rwanda-Gambia
Kuri uyu wa Gatatu taliki 30 Werurwe 2022 hakinwe imikino y’umunsi wa 3 mu irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wa Cricket mu bagore ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket muri Nigeria “NCF Women’s T20 International Tournament 2022”.
Ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda Sierra Leone akaba ari umukino wa kabiri iyi kipe yari itsinze nyuma yo gutsinda ku munsi wa mbere ikipe ya Ghana.
Muri uyu mukino, ikipe ya Sierra Leone ni yo yatangiye ikubita agapira « Batting » ishaka amanota maze mu dupira 120 “Overs 20” ikora amanota 71.
Ikipe y’u Rwanda kugira ngo yegukane intsinzi yasabwaga gutsinda amanota 72. Mu dupira 71 “Overs 11.5” yatsinze amanota 72 yegukana intsinzi.
Umukinnyi w’u Rwanda, Ishimwe Gisele ni we wabaye umukinnyi witwaye neza mu mukino.

Undi mukino wabaye, ikipe ya Ghana yatsinze ikipe ya Gambia. Ikipe ya Ghana yakoze amanota 149 mu dupira 120 “Overs 20”. Ikipe ya Gambia yasabwaga amanota 150 nta bwo byayihiriye kuko mu dupira 66 (Overs 11) yakoze amanota 43.
Nyuma y’umunsi w’ikiruhuko kuri uyu wa Kane taliki 31 Werurwe 2022, imikino izakomeza taliki 01 Mata 2022 aho ikipe y’u Rwanda izakina na Gambia naho ikipe ya Nigeria ikine na Ghana.
Iri rushanwa mpuzamahanga ririmo kubera muri Nigeria ryitabiriwe n’amakipe 5 ari yo Nigeria, Ghana, Sierra Leone, u Rwanda na Gambia. Biteganyijwe ko rizasozwa taliki 03 Mata 2022.


