Ruhango: Urubyiruko rwifuza guhabwa ubutaka bwo guhingaho kawa

Ruhango: Urubyiruko rwifuza guhabwa ubutaka bwo guhingaho kawa

Hashize igihe abahinzi bagaragaza ko umwuga w’ubuhinzi ugaragaramo abasheshe akanguhe, bakavuga ko urubyiruko rutihatira kugaragara mu bikorwa by’ubuhinzi, naho bamwe mu rubyiruko bakagaragaza ko bafite umuhate wo kwinjira mu buhinzi bw’igihingwa cya kawa ariko bagahura n’imbogamizi zo kutagira ubutaka, bagasaba ubuyobozi kubashakira ubutaka bahingaho.

Habinshuti Benoit umwe mu rubyiruko rukorera muri Koperative ya Arabica Ntongwe avuga ko kutagira ubutaka ari byo bituma batagaragara cyane mu buhinzi.

Ati: “Impamvu mbona abakiri bato batinjira mu buhinzi bwa kawa ni uko usanga nta butaka bafite bahingaho. Leta ifatanyije n’abafatanyabikorwa bashobora gufasha benshi mu rubyiruko kubona ubutaka bahingaho kawa bikongera umusaruro uva muri iki gihingwa bagakirigita ifaranga bakiteza imbere”.

Mubera Alex Ntongwe avuga ko kugira ngo urubyiruko rubashe kwitabira ubuhinzi bwa kawa, byasaba ko Leta ibafasha kubona ubutaka.

Ati: “Njyewe mbona kugira ngo iki kibazo nkatwe urubyiruko duhura nacyo gikemuke ari uko Leta ikwiye kudufasha kutubonera ubutaka natwe tukishyira hamwe tugahinga “.

Umuyobozi wa Koperative Arabica Coffee ikorera mu Murenge wa Ntongwe, Benoit Habinshuti avuga ko bafite abanyamuryango basaga 50, ariko batangiye kujya binjizamo abakiri bato bava kuri batanu bagera kuri 20, baborohereza uburyo bwo kwinjiramo urubyiruko rusabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 y’umugabane avuye ku bihumbi 150 ku bantu bakuru.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rusilibana Jean Marie Vianney, avuga ko urubyiruko rwamaze kwinjira mu buhinzi bwa Kawa kugira ngo bazasimbure ababyeyi babo bageze mu za bukuru bitirirwa icyo gihingwa kuko n’urubyiruko rukeneye kugira icyo rukora kirwinjiriza amafaranga.

Ati: “Ikibazo cy’ubutaka urubyiruko rusaba kizigwaho kugira ngo harebwe niba hari ubutaka bwaboneka bugahabwa abashaka guhinga kawa, bakabasha kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu biciye muri iki gihingwa”.

Kugeza ubu aka karere gafite hegitari zisaga 1700 zihinzeho ibiti bya kawa hafi miliyoni enye n’igice, aho bizasoza mu kwezi k’Ukuboza 2023 hatewe ibiti bishya bya kawa miliyoni ebyiri.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44