Depite Dr Habineza yakoze impanuka

Ku munsi w’ejo Abadepite barimo Depite Dr Frank Habineza, Depite Germaine Mukabalisa na Manirarora Annoncée bakoze impanuka ariko ntiyagira uwo ihitana.
Impanuka yabereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga imbere ya Sitasiyo ya Merez. Izi ntumwa za Rubanda zari zigiye mu kazi mu Karere Ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Dr Habineza yavuze ko bahise bajyanwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ariko bose bahita bataha. Ku rundi ruhande avuga ko ababara mu gatuza kandi ko hari mugenzi we wababaye cyane.


KAYITARE JEAN PAUL
Ahishakiye says:
Ugushyingo 15, 2023 at 2:01 pmImana ishimwe kuko ntawe twaburiye muriyi manuka