Nyagatare: Imashini zihungura ibigori za miliyoni 125 Frw zaborohereje akazi

  • HITIMANA SERVAND
  • Kanama 4, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Abahinzi b’ibigori bibumbiye muri Koperative KABOKU ikorera muri Kagitumba, mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko inkunga y’imashini eshanu zihungura ibigori n’izindi zifasha mu buhinzi bahawe yababereye igisubizo mu kwihutisha akazi no kurushaho kubungabunga ubuziranenge bw’umusaruro.

Aba bahinzi bavuga ko mbere bahuraga n’imbogamizi mu gihe cy’isarura, kuko guhungura ibigori byabatwaraga igihe kinini, bikaba byanatezaga igihombo bitewe n’uko umusaruro wangirikaga mbere yo gutunganywa.

Uzabakiriho Anastase ati: “Twishimiye kubona izi mashini zitworohereza akazi. Twadindiraga mu guhinga, bikagira ingaruka ku musaruro twabonaga. 

Ikindi ni uko, uretse imashini zihinga, twanahawe izihungura ibigori. Ubusanzwe twagorwaga cyane no guhungura ibigori, aho twagiraga umusaruro mwinshi bigatuma hari aho tuwuhurisha ibibando ukangirika.”

Akomeza agira ati: “Imashini twahawe zihutisha akazi mu guhungura kandi zikabikora neza. Ikigori gihunguwe n’imashini kiba kitamenetse, bityo ntituzongera guterwa igihombo n’abaguzi bagabanya ibiciro bitwaje ko umusaruro wangiritse mu gihe cyo kuwuhungura.”

Aba bahinzi bavuga ko igihombo kinini bagiraga cyabaga cyane mu bihe by’imvura, kuko byabasabaga gutanguranwa n’igihe kugira ngo babashe gutunganya no guhunika umusaruro wabo.

Nkubana Onesphore, ukorera muri Zone ya Rwentanga, yagize ati: “Tumaze kubona ko ubuhinzi bw’ibigori ari ingenzi mu iterambere ry’ubukungu bwacu. 

Gusa twari dufite imbogamizi mu gihe cy’isarura, aho twakoraga mu buryo bwa gakondo, bikadutindiza kandi bikagira ingaruka ku buziranenge bw’umusaruro. Mu gihe cy’imvura, umusaruro mwinshi wangirikaga kubera gutinda kuwuhungura.”

Yongeyeho ati: “Kuri ubu twabonye igisubizo kuko izi mashini ziri kudufasha kugeza ku isoko ibigori bifite ubuziranenge kandi bitangiritse. Ni akazi gakorwa vuba ku buryo no mu bihe by’imvura bitazongera kuduhangayikisha.”

Perezida wa Koperative KABOKU, Ngabirano Welberfone yabwiye Imvaho Nshya ko biteguye kubungabunga neza izi mashini kugira ngo zizarambe kandi zikomeze kubafasha kwiteza imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague, yasabye aba bahinzi kubyaza umusaruro amahirwe bahawe yo kubona ibi bikoresho.

Yagize ati: “Izi ni izindi mbaraga abahinzi bacu bongerewe kugira ngo barusheho kunoza ibyo bakora. Bahawe ibikoresho bizabafasha kubona umusaruro wujuje ubuziranenge, bityo bahagarare neza ku isoko. 

Ikindi kandi, mu gihe batabikoresha, bashobora kuzikodesha abandi bahinzi, na byo bikabinjiriza amafaranga, bityo bikabafasha kurushaho kuzamura ubukungu bwabo.”

Imashini imwe ihungura ibigori ifite agaciro ka miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda, kandi ifite ubushobozi bwo guhungura toni 15 z’ibigori mu isaha. Imashini eshanu zose hamwe zifite agaciro ka miliyoni 125 Frw.

Koperative KABOKU ikorera ubuhinzi mu gishanga cya Kagitumba cyatunganyirijwe ubuhinzi, gifite ubuso bwa hegitari 900. Muri icyo gishanga hahingwa cyane ibigori, soya, imboga, urusenda n’imbuto.

Izi mashini zatanzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO), mu rwego rwo gufasha abahinzi kongera umusaruro mwinshi kandi wujuje ubuziranenge.

  • HITIMANA SERVAND
  • Kanama 4, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE