Uganda: Umuhanzi Lydia Jazmine yanenzwe kubura ubunyamwuga mu kwamamaza ibikorwa bye
Prima Kadarshi, umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bazwi muri Uganda, yanenze uburyo umuhanzikazi Lydia Jazmine yiyerekana mu itangazamakuru, avuga ko akeneye kongera ubunyamwuga mu mitegurire y’ibikorwa bye, cyane cyane muri iki gihe yitegura igitaramo cye kizaba mu minsi iri imbere.
Prima yabigarutseho mu kiganiro cya TikTok Live yakoze nyuma y’igitaramo cya Kalifah AgaNaga cyabaye ku wa 1 Kanama 2026, aho yasesenguraga uburyo bamwe mu bahanzi bo muri Uganda bamamaza ibikorwa byabo.
Agaruka ku kiganiro Lydia Jazmine aherutse kugirana n’itangazamakuru mu rwego rwo kwamamaza igitaramo cye, Prima yavuze ko kitateguwe neza.
Yagize ati: “Ntazigera yegukana umwanya wa mbere nk’umuhanzikazi muri Uganda kubera uburyo akoramo anategura ibikorwa bye. Buriya se koko kiriya cyari ikiganiro n’itangazamakuru? Ku muhanzi nka Lydia umaze igihe kinini muri uru ruganda… Lydia ni inshuti yanjye, ariko kiriya kiganiro cyari giteguye nabi cyane.”
Prima yavuze ko Lydia Jazmine akeneye itsinda rikomeye ry’abanyamwuga rimufasha kunoza uburyo yiyerekana no gutegura neza ibikorwa byo kwamamaza, kugira ngo ibikorwa bye bigere ku rwego rukwiye.
Yagize ati: “Biteye isoni ku Banya-Uganda. Mukwiriye gukora ibirenze ibyo. Ni yo mpamvu ibitaramo byinshi bitagenda neza. Nimureke gushora amafaranga mu bitaramo mutabanje kugira gahunda ifatika. Ahubwo mushyire imbaraga mu kubaka ubunyamwuga. Jazmine akeneye abanyamwuga bamufasha.”
Aya magambo Prima Kadarshi ayatangaje mu gihe Lydia Jazmine yitegura igitaramo cye cyiswe The One & Only Concert, giteganyijwe ku wa 4 Nzeri 2026, kikazabera kuri Lugogo Cricket Oval i Kampala.
Iki kizaba ari igitaramo cya mbere gikomeye Lydia Jazmine ateguye ku giti cye, kikaba gitegerejwe n’abakunzi b’umuziki benshi muri Uganda.
