Rutsiro: Fuso yari yikoreye imbaho yakoze impanuka ihitana umwe mu bari baziri hejuru

Rutsiro: Fuso yari yikoreye imbaho yakoze impanuka ihitana umwe mu bari baziri hejuru

Mu ma saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba wo ku ya 3 Kanama 2026, mu Mudugudu wa Kaziga, Akagari ka Rundoyi, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Rutsiro, habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite pulake RAI 340 W yari itwawe na Hitayezu Jean Bosco w’imyaka 53 yikoreye imbaho, umwe mu bari baziri hejuru witwaga Nsabimana Joseph wari uzwi ku izina rya Mushayidi w’imyaka 37 ahita apfa, abandi 3 barakomereka.

Rurinda Jacques wari uri aho iyo mpanuka yabereye, yabwiye Imvaho Nshya ko iyo modoka yari ipakiye imbaho hejuru yazo hajyaho abantu 4. Igeze mu Mudugudu wa Kaziga irabirinduka irenga umuhanda imbaho zigwa ku bari baziri hejuru.

Ati: “Yari impanuka ikomeye uko nabibonye. Imodoka yacurangutse imbaho zigwa ku bari bazicayeho umwe ahita apfa, ku bw’amahirwe 3 bandi bari bayirimo barimo uwitwa Imanigiraneza Obed. Habumuremyi na Uwiringiyimana ntibapfa, barakomereka byoroheje bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kayove. Umushoferi ntacyo yabaye. Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Murunda.”

Murorunkwere Elida na we wari uhari yabwiye Imvaho Nshya ati: “Muri ibi bihe by’izuba nubwo hari igihe imvura itungurana ikagwa usanga  abashoferi basa n’abizera imihanda bagapakira cyane bakanashyira abantu hejuru y’imizigo bumva nta kizabo  bakagenda. Nabonye ari muri urwo rwego uriya mushoferi yabikoze kuko kugereka abantu hejuru y’imbaho kuriya mbona atari byo.”

Umuvugizi w’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi yavuze ko imodoka yarenze umuhanda muri metero 5 imbaho yari yikoreye zigwira abari hejuru yazo, umwe yitaba Imana abandi barakomereka byoroheje bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kayove, umurambo ujyanwa mu bitaro bya Murunda.

Ati: “Impanuka yatewe n’uburangare burimo ubuteganye buke bwatewe no kuba umushoferi yapakiye imbaho agashyira abantu hejuru yazo kandi umuhanda urimo ubunyerere. Abatwara ibinyabiziga basabwa kugira amakenga y’aho bari bitewe n’uko hateye bakanirinda uburangare, kuko biteza impanuka iyo hari ibyirengagijwe mu kazi kabo ka buri munsi.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48