Uwicyeza Pamela yahagurukiye abamushinja gutandukana na The Ben
Umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019, Uwicyeza Pamela, yasabye abantu n’imbuga nkoranyambaga basakaje amakuru kuri we, yise ko ari ibihuha, guhita bayasiba bitarenze masaha 24, bitaba ibyo akitabaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Uwicyeza, usanzwe ari umugore w’umuhanzi The Ben, yafashe uyu mwanzuro nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiriye amakuru avuga ko yaba yaratandukanye n’uwo mugabo we. Hari n’abasangije amashusho agaragaza ko ari kumwe n’undi mugabo, bakavuga ko bombi bari mu mubano wihariye.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram kuri uyu wa 4 Kanama 2026, Uwicyeza yavuze ko nubwo atari asanzwe asubiza ibyo bamuvugaho ku mbuga nkoranyambaga, kuri iyi nshuro yahisemo kugira icyo abitangazaho kuko ibyo bavuga byarenze urugero.
Yagize ati: “Mu myaka yatambutse sinigeze mba umuntu wegereza umutima ibimvugwaho ku mbuga nkoranyambaga ngo mbivugeho, kuko numvaga nta we ngomba ibisobanuro. Ariko uyu munsi sinkomeza guceceka ngo abantu badafite icyo banziho bakomeze banyangirize isura.”
Muri ubwo butumwa, Uwicyeza yasabye abantu bose bamwanditseho inkuru yise izo kumusebya kuzisiba, bitaba ibyo akitabaza amategeko. Yagize ati: “Ku bafite inshingano z’inkuru zo kuri murandasi, mufite amasaha 24 yo gusiba ibinyoma cyangwa ibimparabika mwanyanditseho. Kandi nimutabikora, iki kibazo ndakijyana kuri RIB gikemurwe hifashishijwe inzira z’amategeko. Umwe muri mwe azaba urugero, ubutaha ntabwo muzongera.”
Uwicyeza Pamela azwi nk’umubyeyi utuje kandi udakunda kugaragara mu itangazamakuru cyangwa kuvuga cyane ku buzima bwe bwite. Amakuru avuga ko yaba yaratandukanye na The Ben yatangiye gukwirakwira mu gihe bitegura kuzuza imyaka itatu babana nk’umugabo n’umugore. Aba bombi bakoze ubukwe ku wa 23 Ukuboza 2023, kandi bafitanye umwana umwe w’umukobwa witwa Icyeza Luna.
