Imbamutima z’abahanzi begukanye PGGSS batumiwe muri ‘Iwacu Muzika Festival’

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 4, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

Bamwe mu bahanzi begukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) barimo Tom Close, Butera Knowless, Bruce Melodie, Platini P. bishimiye kuba baratumiwe nk’abahanyabigwi muri ‘Iwacu Muzika Festival’. Buri wese yagaragarijwe urukundo rudasanzwe mu Karere yataramiyemo, aho bamwe banasezeranyijwe igitaramo cyihariye n’abakunzi babo.

Kamwe mu dushya tw’iserukiramuco rya 2026 ni uko abaritegura bagaragaje ko abatsindiye PGGSS bazaryitabira, aho muri buri Karere habonekamo umuhanzi umwe. Ibi byongeye guhuza abahanzi n’abakunzi babo mu buryo bwihariye, bigaragaza ko irushanwa rya PGGSS ryasize urwibutso rukomeye mu muziki w’u Rwanda.

Platini P: Gusubira aho urugendo rwatangiriye i Huye

Platini P, wari uhagarariye itsinda rya Dream Boyz yabanagamo na mugenzi we Mujyanama Jean Claude (TMC), ni we wabimburiye abandi mu gitaramo cya mbere cyabereye mu Karere ka Huye. Yatangaje ko yishimiye gusubira i Huye nk’Akarere yatangiriyemo urugendo rwe rw’umuziki.

Yagize ati: “Nishimiye kugaruka mu rugo, aho byose byatangiriye. Nari mfitiye urukumbuzi abakunzi banjye b’i Huye. Ni yo mpamvu nateguye urubyiniro rwanjye mu buryo bubiri: abantu nkabakumbuza ibihe byatambutse nkabaha n’ibiriho ubu.”

Knowless Butera: Kwibohora 32 n’umunezero w’abakunzi be i Muhanga

Knowless Butera yataramiye mu Karere ka Muhanga ku munsi wo Kwibohora tariki 4 Nyakanga 2026. Yagaragaje ko yanyuzwe cyane n’uko yakiriwe, ashimira abakunzi be ku rukundo bahora bamugaragariza.

Ati: “Byari byiza cyane nateraga bakanyikiriza, twasimbutse, twabyinnye, byanshimishije cyane pe. Muhanga dufitanye amateka, ndabashimira cyane ko bahagumye kugeza n’uyu munsi tukaba tukiri kumwe. Iyo mbitekereje simbona icyo nabyishyura.”

Bruce Melodie: “Ibitangaza 001” i Karongi

Umunezero w’abahanzi wagaragaye no kuri Bruce Melodie, wataramiye mu Karere ka Karongi. Yashimiye abakunzi bamwishimiye, akavuga ko bashimangiye ko ari “Ibitangaza” nk’izina risanzwe yita abakunzi b’ibihangano bye. Ati: “Mwakoze cyane Karongi, mwongeye gushimangira ko mwese muri Ibitangaza 001.”

Tom Close: Urukundo rwa Nyagatare

Muyombo Thomas (Tom Close) na we yanyuzwe n’uko yakiriwe mu Karere ka Nyagatare aho yataramiye ku wa 18 Nyakanga 2026. Ati: “Mwakoze cyane Nyagatare, ku buryo butangaje mwanyakiriyemo. Mwakoze cyane Nyagatare.”

Abategura iri serukiramuco batangaje ko kuzana abo bahanzi byari bigamije guhuza abatsindiye PGGSS n’abakunzi babo, dore ko bose bafatwa nk’abanyabigwi mu muziki w’u Rwanda. Ibi byongeye kugaragaza ko irushanwa rya PGGSS ryagize uruhare rukomeye mu kubaka izina ry’abahanzi nyarwanda, rikaba ryarabaye urubuga rwo kubyara ibyamamare bikomeye mu muziki.

Mu bandi bahanzi bataramiye muri iri serukiramuco harimo King James waryegukanye mu 2012, Riderman mu 2013, ndetse n’itsinda rya Urban Boyz riteganyijwe kuzatarama mu gitaramo cya nyuma kizaba ku wa 01 Kanama 2026. Ibi bitaramo byose bigamije gusubiza abakunzi mu bihe byiza by’amarushanwa ya PGGSS, aho buri muhanzi yibukiranya amateka ye n’abakunzi be.

Iwacu Muzika Festival ya 2026 yabaye urubuga rwo kongera guhuza abahanzi n’abakunzi babo mu buryo bwihariye. Abahanzi begukanye PGGSS bagaragarije amarangamutima akomeye, buri wese yibukiranya amateka ye n’abakunzi b’aho yatangiriye cyangwa aho afite amateka yihariye.

Ibi bitaramo byongeye gushimangira ko PGGSS yasize amateka mu muziki w’u Rwanda, ikaba yarabaye intangiriro y’ibyamamare bikomeye. Abategura Iwacu Muzika Festival bagaragaje ko guhuza abatsindiye PGGSS n’abakunzi babo ari uburyo bwo kubaha icyubahiro nk’abanyabigwi, no gusubiza abakunzi mu bihe byiza by’amarushanwa yabaye urwibutso rudasaza mu muziki nyarwanda.

Butera Knowless yanyuzwe n’abakunzi be avuga ko kuva 2015 batigeze bamutenguha
Bruce Melodie yishimiye uko yakiriwe n’abatuye mu Karere ka Karongi
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 4, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE