Rutsiro: Arakekwaho gusambanya umukobwa we w’imyaka 16
Kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Rusebeya mu Karere ka Rutsiro, hafungiye Ntawucirubukire Jean de Dieu w’imyaka 40, wo mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Ruronde, Umurenge wa Rusebeya, ukurikiranyweho gusambanya umukobwa we w’imyaka 16. Uwo mukobwa avuga ko ari ubwa gatatu amusambanyije.
Uyu mugabo avuga ko ibyo akekwaho yabitewe n’ubusinzi bukabije. Abaturanyi be baganiriye n’Imvaho Nshya bavuga ko asanzwe azwiho ubusinzi bukabije ndetse ko bwatumye akora ibyaha bitandukanye ariko ntabashe kubireka.
Banavuga ko ubwo businzi bwatumye umugore we, ari na we nyina w’uwo mukobwa akekwaho gusambanya, yamutaye akigendera nyuma yo kubona atakibasha kwihanganira imyitwarire ye.
Abo baturanyi bavuga ko yari yarabyaranye n’uwo mugore abana batatu, barimo n’uwo mukobwa. Nyuma yo gutandukana kw’ababyeyi be, umukobwa yagiye kuba kwa nyirakuru.
Nyuma y’urupfu rwa nyirakuru, yabuze aho aba kuko nyina yari amaze kubana n’undi mugabo, babyarana abandi bana batatu, bituma atabona uko yakomeza kumwitaho.
Icyo gihe yahisemo gusubira kubana na se, na we wari umaze gushaka undi mugore.
Umwe muri abo baturanyi Ntabareshya Jean Baptiste ati: “Yakomeje kwitwara nabi muri uyu Mudugudu aho yakoreye urugomo umuturanyi arafungwa. Afunguwe hadashize iminsi akubita se na bwo arafungwa amaramo igihe kirekire. Afunguwe vuba none umukobwa we aramushinja kumusambanya inshuro 3 zose.”
Avuga ko umukobwa yababwiye ko inshuro ebyiri za mbere yamusambanyaga ariko akanga kubivuga kubera gutinya kubura aho aba, kuko yabonaga nta handi yari kujya. Icyakora, ku nshuro ya gatatu, ngo amaze kumusambanya yamukubise inkoni zikamurya, bituma atabaza.
Ati: “Abaje gutabara, barimo abavandimwe ba Se, ni bo yabwiye ibyabaye byose, bituma batabaza inzego z’umutekano zimuta muri yombi.”
Ntabareshya Jean Baptiste akomeza ati: “Umukobwa yatubwiye ko se yari yiriwe asangira inzoga na mukase mu isantere y’ubucuruzi yo mu Bajyakera ku Cyumweru, tariki ya 2 Kanama 2026. Umugore yatashye mbere ajya ahandi hatari iwe, umugabo ataha hafi saa moya z’ijoro yasinze, asanga umukobwa ari wenyine mu rugo, amujyana mu cyumba aramusambanya.”
Yunzemo ati: “Arangije atangira kumukubita, umwana aratabaza. Abavandimwe b’umugabo batabaye mbere baramufata ngo atabacika, abandi baturanyi bahageze batabaza inzego z’umutekano ziramujyana. Umwana ababwira uko n’ubundi yamusambanyaga, bamujyana ku Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma.”
Undi muturanyi witwa Nzahoranyisenga Pierre yavuze ko batunguwe kandi bababajwe no kumva umubyeyi akekwaho gukorera umwana we icyaha nk’icyo.
Ati: “Byatubabaje cyane nk’ababyeyi. Umuntu uhora mu byaha bimufungisha yafungurwa ntiyisubireho, none ageze aho ahohotera umwana we? Dutegereje icyo iperereza rigeraho bakakitubwira. Yaburana akazanwa hano, akekwa ko yakoreye icyaha agahanwa by’intangarugero bikanabera isomo n’abandi babyeyi batekereza ingeso mbi nk’izo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusebeya, Migabo Mpirwa, yavuze ko bakimara kumenya iby’iki kibazo bahise bafatanya n’inzego z’umutekano kugira ngo ukekwaho icyaha afatwe.
Ati: “Yatubwiye ko ku Cyumweru tariki ya 26 Nyakanga 2026 umukobwa we yagiye gusenga, akahava ajya gusura nyina atamubwiye, akaba ari bwo yari agarutse[tariki ya 2 Kanama].
Amubazanya umujinya mwinshi impamvu yagiye atamubwiye, bikubitiraho n’ubusinzi amukubita byo kumubabaza, umwana ababaye aratabaza, abihinduriramo kumusambanya.”
Yongeyeho ati: “Ni ibyo we yatubwiye ariko iperereza rya RIB n’isuzuma rya muganga bizatwereka ukuri, cyane cyane ko natwe umwana yatubwiye ko ari inshuro ya 3 amusambanya.
Anasanzwe amuhohotera, amuhoza ku nkeke, amukubita, byanatumye ava mu ishuri nyirakuru agipfa kubera kubura amahoro n’uwamufashaga kwiga. Abaturage bategereze ibizava mu iperereza n’isuzuma rya muganga.”
Yasabye abana kudaceceka ihohoterwa bakorerwa, avuga ko iyo uyu mwana aza gutanga amakuru hakiri kare atari kuva mu ishuri cyangwa ngo akomeze guhohoterwa nk’uko abivuga.
Yasabye kandi ababyeyi kubanira neza abana babo no kwirinda kubakorera ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
Mu gihe icyaha cyamuhama, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 133 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.