Ngororero: Harateganywa kuvugurura imibyare 44 4000 kuri hegitari 45

Ngororero: Harateganywa kuvugurura imibyare 44 4000 kuri hegitari 45

Mu Mirenge 8 yo mu Karere ka Ngororero ihinga urutoki hatangiye kuvugururwa urutoki, aho biteganyijwe ko hazaterwa imibyare 44,400 kuri hegitari 45 hagamijwe kongera umusaruro.

Abaturage b’Akarere ka Ngororero bazindukiye mu gikorwa cyo kuvugurura urutoki mu Mirenge 8 ihinga urutoki, ku rwego rw’Akarere igikorwa cyabereye mu Murenge wa Hindiro mu Kagari ka Gatare.

Umuyobozi w’Akarere Nkusi Christophe ari kumwe na bamwe mu bayobozi b’inzego z’umutekano zikorera mu Karere bifatanyije n’abaturage b’uyu Murenge ahazaterwa imibyare y’ibitoki biribwa 6,125 ku buso bwa hegitari 6.

Yakomeje avuga ko biteganyijwe ko muri iyo Mirenge 8 hazaterwa imibyare 44,400 kuri hegitari 45.

Igikorwa cyitabiriwe na rwiyemezamirimo wagemuye imibyare Rubashamuheto Daniel waturutse mu Karere ka Muhanga werekereye abitabiriye iki gikorwa uburyo bahinga urutoki rugakiza nyirarwo.

Yavuze ko yari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe atunzwe no guca inshuro none ubu akaba abarirwa mu bakire.

Yagize ati: “Navuye mu cyiciro cya mbere nari ntunzwe no guca inshuro. Nahereye ku mibyare 3 none mfite imibyare 4000, nabaye rwiyemezamirimo ucuruza imibyare mu Turere dutandukanye”.

Umuyobozi w’Akarere yashishikarije abaturage kuvugurura urutoki rubyara inyungu agira ati: “Mubikorane umwete kuko Iyi ukora akazi kagutunze ugomba kugakora kinyamwuga”.

Umuhinzi wiyemeje kuvugurura urutoki Nsengimana Vincent yatangaje ko abahinzi biyemeje kuvugura urutoki rukagira icyo rubamarira.

Ati: “Turambiwe guhinga urutoki aho umuhinzi ajya mu murima agahambira ibitoki 10 mu gitebo kimwe. Turashaka guhinga insina tuzajya dusaruraho igitoki cy’ibilo 100.”

NYIRANEZA JUDITH

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17