Kicukiro: Umuryango FPR Inkotanyi wabonye umuyobozi mushya (Amafoto)

Kicukiro: Umuryango FPR Inkotanyi wabonye umuyobozi mushya (Amafoto)

Ku gicamunsi cy’ejo ku Cyumweru tariki 05 Ugushyingo 2023, Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, bahuriye mu Nteko Rusange bagira amatora mu rwego rwo kuzuza inzego z’Umuryango.

Inteko Rusange yitabiriwe na Tito Rutaremara, Abagize Inteko Ishinga Amategeko bo mu Muryango FPR Inkotanyi, Abahanzi nka Eric Senderi International Hit na Intore Tuyisenge bazwi mu ndirimbo zivuga ibigwi Umuryango FPR Inkotanyi.

Mutsinzi Antoine usanzwe ari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, ni we watorewe kuba Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi.

Yatowe ku bwiganze bw’amajwi 93.8%. Yahigitse abarimo Ntabana Richard na Nsengiyumva Théogène.

Mutsinzi yavuze ko inshingano yatorewe yazikoraga by’agateganyo akaba yishimiye icyizere yagiriwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.

Yagize ati “Kuba abanyamuryango bangiriye ikizere nanjye ndabizeza ko nzakorana nabo nkabatega amatwi kandi tubagira inama ku nzego zose kugira ngo dufatanye”.

Agaragaza ko icyo bagomba gushyiramo imbaraga, ari ukwigenzura bakareba ibyo Perezida wa Repubulika akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi yemereye abanyarwanda aho bigeze bikorwa.

Akomeza agira ati “Twebwe muri Kicukiro duhagaze neza aho dusabwa gushyira imbaraga n’ibikorwa bisaba uruhare rw’abaturage, kandi turizera ubufatanye bw’inzego zose ko tuzabigeraho”.

Kubera ubwiyongere bw’abaturage, avuga ko biyemeje kongera ibikorwa remezo.

Bamwe mu banyamuryango bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi, bavuga ko kuba bujuje inzego bigiye gutuma icyerekezo cy’Akarere kigiye kwihuta cyane.

Bizeza ko biteguye gutanga imbaraga zabo mu gukorera igihugu kandi bagakomeza gushyigikira gahunda za Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17