Canada: Indirimbo ya Rehema wakumva muri Week end

Canada: Indirimbo ya Rehema wakumva muri Week end

Antoinette Rehema uzwi ku izina rya Lucky wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Ushyizwe hejuru’ yaririmbanye na Gaby Kamanzi, yashyize hanze indirimbo ‘Kuboroga’.

Rehema ni umuramyi utuye muri Canada, avuga ko amaze gukora imizingo (Album) Ine, umuzingo wa Gatanu ukaba ari wo uzitirirwa indirimbo Kuboroga yashyize hanze.

Ati “Indirimbo Kuboroga isohotse ibimburiye indirimbo ziri mu muzingo wa Gatanu. Iyo nakoranye na Gaby iba ku muzingo wa Kane”.

Avuga ko hari izindi ndirimbo ahishiye abakunzi be zizaza vuba.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yahishuye ko yari amaze imyaka isaga Itatu adakora indirimbo.

Yagize ati “Iyi ni indirimbo ikozwe mu buryo butangaje kuko nari maze igihe kingana n’imyaka irenga itatu nta ndirimbo nkora kubera impamvu zitandukanye”.

Ahamya ko ubutumwa buri mu ndirimbo Kuboroga yabuhawe cyera.    

Nyuma yo gukora impanuka mu myaka Itatu ishize ngo nibwo yanditse iyi ndirimbo.

Ati “Muri icyo gihe cya njyenyine niho Mwuka Wera yarushijeho kumpa aya magambo aboneka muri Yeremiya 9: 13-19.

Maze koroherwa nagiranye ubusabane byuzuye n’Imana ariko ngira urugendo, aho nerekeje mpahurira n’izindi ngorane aho nahamirijwe ko ngomba gutanga ubu butumwa noneho mpita nkora iyi ndirimbo nahaye izina Kuboroga”.

Ahishurira abakirisitu ko umwanzi yanyaze byinshi mu Itorero ry’Imana bityo akabahamagarira gufatanya na we gusana urufatiro rw’abera.

Agira ati “Nkuko Ijambo ryavuze, mpamagaye abagore b’abahanga, abagore bazi Kuboroga baze dufatanye kuborogera Itorero ry’Imana”.

Asaba buri wese ufitiye umutwaro umurimo w’Imana kumufasha kuborogera itorero.

Rehema asaba abantu gufatanya na we kuborogera itorero ry’Imana

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17