Bukeyeneza ukekwaho kunyereza 29,839,878 FBU yasubijwe u Burundi

Bukeyeneza ukekwaho kunyereza 29,839,878 FBU yasubijwe u Burundi

Kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Ugushyingo 2023, u Rwanda rwashyikirije u Burundi uwitwa Jolis Bukeyeneza wafatiwe mu Rwanda, akekwaho icyaha cyo kunyereza amafaranga akoreshwa i Burundi angana na 29,839,878 FBU muri Banki ikorera mu Burundi.

Igikorwa cyo guhererekanya umufungwa ufite ubwenegihugu bw’u Burundi cyabereye ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’uBurundi mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Muri iki gikorwa, Igihugu cy’u Rwanda cyari gihagarariwe n’Umuyobozi mukuru wa Interpol mu Rwanda (NCB Kigali) Antoine Ngarambe.

Ni mu gihe igihugu cy’u Burundi cyari gihagarariwe na Col. Police Frederic-Audney Minani, Umuyobozi wungirije muri INTERPOL/NCB Bujumbura.

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), rubinyujije ku rubuga rwa X, rwatangaje ko iri hererekanya ryakozwe hashingiwe ku mubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi no mu rwego rwo kurwanya ibyaha by’umwihariko ibyambukiranya imipaka.

Amafoto RIB

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17