Rwamagana: Rotary Club Kigali Mont Jali yishyuriye Mituweli abatishoboye 1,000

Rwamagana: Rotary Club Kigali Mont Jali yishyuriye Mituweli abatishoboye 1,000

Nka kimwe mu bikorwa byayo bigamije gufasha Umuryango nyarwanda kugira ubuzima bwiza, Umuryango w’abagiraneza, Rotary Club Kigali Mont Jali, wishyuriye ubwisungane mu kwivuza abatishoboye bagera ku 1,000 bo mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana.

Ni igikorwa cyakozwe ubwo abanyamuryango ba Rotary Club Mont Jali bifatanyaga n’abaturage bo mu Kagari ka Budahanda mu Murenge wa Musha, mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ukwakira wahujwe no gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti 2023/2024, hakaba hatewe ingemwe 1000 z’ ibiti.

Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Mont Jali Murekatete Clementine, yavuze ko bahisemo gutanga ubwisungane mu kwivuza kugira ngo Abanyarwanda bagire ubuzima bwiza kandi butekanye, ntawubura uburyo bwo kwivuza.

Yagize ati: “Dukunda u Rwanda n’Abanyarwanda, ni yo mpamvu twiyemeje gutanga ubwisungane mu kwivuza ku miryango ifite ubushobozi buke kandi bataratanga Mituweli. Ntibyadushimisha kubona hari urwara akabura uko ajya kwa muganga. Twahisemo gukora igikorwa nk’icyo kugira ngo tubihuze n’igihe cyo gutera ibiti. Intego n’inshingano zacu ni ugufasha abaturage kugira ubuzima bwiza no kubungabunga ibidukikije.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha Rwagasana Jean Claude, yashimiye ubufatanye bafitanye n’iyi Club kuko bwatangiye gutanga umusaruro.

Yagize ati: “Turashimira Rotary Club Kigali Mont Jali yatanze ubwisungane mu kwivuza ku baturage 1,000. Dusanzwe dufitanye umubano mwiza na bamwe mu banyamuryango kuko hari abafite ibikorwa hano bakaba batekereza no gufasha abaturage baturanye. Badufashije gutera ibiti kugira ngo dukomeze gufata ubutaka neza no kubungabunga ikiyaga cya Muhazi.”

Uretse kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage batishoboye, abo banyamuryango kandi bafatanyije n’abaturage gukora Umuganda mu Kagari ka Budahanda wo gukora umuhanda ujya ku Ivuriro ry’Ingoboka rya Budahanda wahawe agaciro ka 7,000,000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bamwe mu baturage bishimiye gukora Umuganda mu muhanda ujya ku Ivuriro ry’Ingoboka rya Budahanda kuko ukunze kwangirika cyane bigateza ikibazo cyuko imbangukiragutabara bigorana kuhanyura iyo wangiritse.

Kubwimana Zachary atuye mu Mudugudu wa Rwabiyange yagize ati: “Twishimiye kuba twafatanyije n’aba bavandimwe bavuye i Kigali bakaza gufatanya natwe gusibura uyu muhanda ujya ku ivuriro. Ubusanzwe uyu muhanda warangiritse ku buryo imbangukiragutabara bigorana kuhanyura ije gutwara umurwayi warembye. Ubu urabona ko umuganda ukozwe hari icyo ugiye gufasha rwose.”

Rotary Club Kigali Mont Jali ni Umuryango ukora ibikorwa bigamije gufasha mu kuzamura imibereho y’abaturage, kuzamura ireme ry’uburezi, kurwanya ubujiji, kurengera ibidukikije, kurwanya ibyorezo, gufasha ababaye no guharanira amahoro.

Rotary Club Kigali Mont Jali ni imwe muri ‘Club’ 12 za Rotary ziri mu Rwanda zifite abanyamuryango barenga ibihumbi 200. Kugeza ubu mu Mujyi wa Kigali habarizwa Club esheshatu.

Uyu muryango uvuga ko utaba mu Rwanda gusa kuko ufite abanyamuryango barenga miliyoni 1.4 ku Isi yose.

NSHIMIYIMANA FAUSTIN

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17