Abanyarwanda 400 bakumiriwe bagiye gucuruzwa mu mahanga

Abanyarwanda 400 bakumiriwe bagiye gucuruzwa mu mahanga

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) yemeje ko Abanyarwanda barenga 400 biganjemo abakobwa b’abangavu, bakumiriwe ku mupaka bagiye gucuruzwa mu mahanga batabizi.

Byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane  Gen (Rtd) James Kabarebe, mu kiganiro yagiranye n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, ku wa Kane tariki ya 26 Ukwakira 2023.

Yavuze ko abo Banyarwanda bakumiriwe mu gihe gishize cy’uyu mwaka umwe gusa, bagerageza kwambuka imipaka bajya mu mahanga. Abenshi ngo ntibabaga bazi ko bagiye gucuruzwa, bigatuma babeshya ko bagiye mu bihugu by’abaturanyi ariko hakurikiranwa abo bavugana bikagaragara ko bari hanze y’Umugabane w’Afurika.  

Gen (Rtd) Kabarebe yatangarije izi ntumwa za rubanda ko uru rubyiruko mbere yo kujya mu mahanga, ruba rwashutswe n’abacuruza abantu rukisanga mu kaga iyo rugeze muri ibyo bihugu.

Yagize ati: “Abana cyane cyane b’abakobwa, Ibiro Bikuru by’Abinjira n’Abasohoka (IMMIGRATION) na Polisi bafatiye ku mupaka bakababuza kugenda muri uyu mwaka gusa turimo ni 400.

Buri munsi twe turabibona, ababujijwe gutambuka ku mupaka, kubera gusa kubona umwana w’umukobwa w’imyaka 20, 19, 18, bakamubaza bati urajya he, ati: ‘ngiye Tanzania’, bakurikirana telefoni ye bagasanga inzira ziramwerekeza muri Oman.”

Gen (Rtd) Kabarebe kandi yavuze ko aha muri Oman hari abahagiriye ibibazo bafashwa kugaruka mu Rwanda, kuko abenshi bisanga batekewe umutwe mu mayeri akomeye, gusa akavuga  ko inzego zahagurukiye kurwanya ubucuruzi bw’abantu.

Ati: “Gahunda yo kurwanya ubucuruzi bw’abantu hano yarahagurukiwe cyane ku buryo, ntabwo byoroshye keretse amayeri abandi bakoresha bakaba bagenda.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yanagaragaje ko hari Politiki irimo kunonosorwa irebana n’uburyo u Rwanda rwajya rwohererezanya abakozi n’ibindi bihugu mu buryo bwemewe n’amakuru yabo akaba azwi akanafasha mu kubakurikirana.

Kuri ubu Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga itangaza ko Abanyarwanda bakora mu gihugu cya Oman mu buryo buzwi ari 1780 bakora mu ngo, muri abo abagize ibibazo bagasaba ibyangombwa bagafashwa kugaruka mu Rwanda ni 32.

ZIGAMA THEONESTE

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17