Sunrise FC Yatandukanye na Muhire Hassan

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 23, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ubuyobozi bw’ikipe ya Sunrise FC yo mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, bumaze gutangaza ko ku bwumvikane bw’impande zombi batandukanye na Muhire Hassan wari umutoza Mukuru wayo kubera umusaruro muke muri shampiyona.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’Inama ya komite ya Sunrise FC yateranye kuri uyu mugoroba tariki 23 Ukwakira 2023.

Umuyobozi w’ikipe ya Sunrise FC Hodali Hillary yavuze ko batandukanye n’umutoza kubera gutsindwa imikino itatu yikurikiranye.

Yagize ati “Ni umusaruro muke, gutsindwa imikino itatu yikurikiranye, niyo mpamvu nta yindi. Komite Yakoze inama tubona ari cyo gikwiye, tubimubwiye na we abyemera atagoranye”.

Muhire wagizwe umutoza wa Sunrise Ku ya 23 Kamena 2023 asinya amasezerano y’imyaka 2 mu mikino 7ayitoje muri shampiyona yatsinze 2 atsindwa 5,yinjije ibitego 3 gusa.

Ayisize ku mwanya wa nyuma muri shampiyona mu mikino irindwi n’amanota atandatu.

IVAN SHEMA

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 23, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE