Inzitizi z’ubumwe n’ubwiyunge zikiri mu bakozi ba Leta 

Inzitizi z’ubumwe n’ubwiyunge zikiri mu bakozi ba Leta 

Minisitiri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), yavuze ko mu bakozi ba Leta mu nzego zitandukanye hakigaragaramo ingeso n’imyitwarire bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. 

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Prof. Bayisenge Jeannette yagaragaje ko mu nzitizi zikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda mu Nzego za Leta harimo ubusumbane bukurura umwuka mubi mu bakozi ba Leta, itonesha mu kazi no kurema amatsinda.

Yagize ati: “Mu bushakashatsi bwagiye bukorwa mu nzego zitandukanye hagiye haboneka ibibazo, hari abayobozi bimakaza ubusumbane n’itonesha, bigakurura umwuka mubi mu bakozi bakorana bigatuma habamo amatsinda atandukanye ikindi abakozi batitangira inyungu z’akazi, hakabaho kugambira abakozi bakora neza n’abadafite imyumvire na bene abo.”

Minisitiri Prof. Bayisenge yasabye ko abakozi by’umwihariko abayobozi bose ba Leta bakwiye kwihatira kwirinda ibyo byose ahubwo bagaharanira kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda. 

Umunyabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) Dusengiyumva Samuel, we yagaragaje ko mu zindi nzitizi harimo no kuba hari abantu bahisha amakuru y’ahari ibikorwa bibi bibangamira ubumwe n’ubwiyunge.

Ati: “Twarabibonye mu Majyaruguru ariko n’ahandi hose biraboneka, kwanga gutanga amakuru y’ahantu hari iyo myitware. Turacyanabona imibiri y’abazize Jenoside bakiboneka na byo haracyari intambwe yo gutera ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside iracyagaragara.”

Sen. Mureshyankwano Marie Rose na we yagaragaje ko buri muntu wese kugira ngo yimike ubumwe n’ubwiyunge  bw’Abanyarwanda akwiye kubigira ibye mu kazi ke ka buri munsi.

Ati: “Buriya iyo umuntu ari Umuyobozi agakora ikintu, umuturage amwitiranya na sisitemu waba uri Senateri akavuga ko Sena yose ukora ityo. Niba ugiye gutanga serivisi uwo ugiye kuyiha ntukayimuhe kuko muziranye, ibyo na byo ni ibintu bibangamira ubumwe bw’Abanyarwanda. Hari abantu baturana bashingiye ku moko, aho abantu baturuka n’utundi dutsiko ngira ngo mwumvise munsi ishize  abitwa Abakono. Niba ugiye guha umuntu serivisi jya ukurikiza amategeko.”

Ubushakashatsi bwa Ministeri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu bugaragaza ubumwe bw’Abanyarwanda buri ku kigero cya 94.7% .

Ibyo biganiro byateguwe na Minisiteri y’Ubutegitsi bw’Igihugu ifatanyije na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Minisiteri y’Umutekano, Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, hamwe n’Ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka.

ZIGAMA THEONESTE

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17