Amakuru mashya
Minisitiri Marizamunda yatangije icyiciro cya mbere cy’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda ya Gisirikare Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga U Rwanda na Armenia byasinyanye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Mushikiwabo yavuze ku matora,umukandida wa RDC n’ibihugu bya Sahel byikuye muri OIF Perezida Kagame yageneye ubutumwa Amavubi mbere yo gukina na Cap-Vert

Eden Hazard yahagaritse gukina umupira w’amaguru

Eden Hazard yahagaritse gukina umupira w’amaguru

Umubiligi Eden Hazard wakiniye Lille, Chelsea na Real Madrid yahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga ku myaka 32 nyuma yo gutandukana na Real Madrid muri iyi Mpeshyi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukwakira abinyujije ku mbugakoranyambagaze Eden Hazard yatangaje ahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’umukinnyi wabigize umwuga.

Mu itangazo yashyize hanze, Eden Hazard yagize ati: “Nyuma y’imyaka 16 n’imikino irenga 700 nakinnye, nahisemo guhagarika umupira w’amaguru nk’umukinnyi wabigize umwuga. Nashoboye gusohoza inzozi zanjye, nakinnye kandi nishimisha mu bibuga byinshi ku isi”.

Akomeza atangaza ko mu kazi ke yagize amahirwe yo guhura n’abatoza bakomeye, n’abakinnyi bagenzi be, agashimira buri wese muri ibi bihe bikomeye, ko azabakumbura bose.

Muri iryo tangazo akomeza agira ati: “Ndashaka kandi gushimira amakipe nakiniye: LOSC, Chelsea na Real Madrid; kandi ndashimira RBFA kuba narakiniye Ababiligi.

Ndashimira byimazeyo umuryango wanjye, inshuti zanjye, abajyanama banjye ndetse n’abantu banyegereye mu bihe byiza n’ibibi. Ndabashimiye bakunzi banjye, bankurikiranye muri iyi myaka yose ndetse n’inkunga yanyu aho nakinnye hose.”

Amateka ya Hazard muri ruhago

Eden Hazard yasinyiye Chelsea kuri miliyoni 32 z’amafaranga akoreshwa mu Bwongereza (pound) avuye muri Lille mu 2012, yakinnye imikino 352 muri Chelsea, atsinda ibitego 110, atwara ibikombe bibiri bya Premier League, Europa League, FA Cup, League Cup akinira Chelsea.

Muri 2019 Eden Hazard yasinyiye Real Madrid avuye muri chelsea aguzwe miliyoni 130 z’amayero asinya imyaka 5.

Eden Hazard ntiyaje guhirwa muri Real Madrid  kubera ibibazo by’imvune.

Muri Real Madrid Eden Hazard yakinnye imikino 76, atsinda ibitego birindwi. Yatwaye ibikombe bibiri bya shampiyona, igikombe cy’umwami na UEFA champions League.

Mu ikipe y’igihugu y’Ababiligi Hazard yakinnye imikino 126, atsinda ibitego 33.

Muri rusange Eden Hazard yakinnye imikino 759, atsinda ibitego 200 atanga imipira ivamo ibitego 193.

SHEMA IVAN

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Hashize amasaha 9
  2. Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga Hashize amasaha 14
  3. NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hashize amasaha 15
  4. Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Hashize amasaha 15
  5. Amavubi yerekeje muri Cap-Vert (Amafoto) Hashize amasaha 18