Yamen Zelfani yatandukanye na Rayon Sports

Yamen Zelfani yatandukanye na Rayon Sports

Umunya-Tuniziya yamen Zelfani wari Umutoza Mukuru wa Rayon Sports yatandukanye n’iyi kipe ku bwumvikane bw’impande zombi nyuma y’amezi atatu.

Ku Gicamusi cyo kuri iki Cyumweru tariki 8 Ukwakira 2023, ni bwo Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko ku bwumvikane bw’impande zombi batandukanye na Yamen Zelfani wari Umutoza Mukuru wayo kubera umusaruro muke.

Iki cyemezo cyafashwe  nyuma y’aho iyi kipe  itakaje amanota abiri inganyije na Marine FC ibitego bibiri kuri bibiri mu mukino w’ikirarane wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira, kuri Sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu.

Kunganya uyu mukino no gusezerwa na Al-Hilal Benghazi mu ijonjora rya Kabiri rya CAF Confederation Cup, byatumye Umutoza Yamen Zelfani atakarizwa icyizeren’abafana ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe nubwo yari yishimiwe nyuma yo kwegukana FERWAFA Super Cup atsinze APR FC ibitego bitatu ku busa.

Mu mikino itandatu yatoje yaba muri shampiyona ya 2023-2024 ndetse no mu irushanwa nyafurika ku makipe yatwaye  Ibikombe iwayo yamen Zelfani yatsinze umukino umwe gusa anganya itanu.

Yamen ZELFANI yatangajwe nk’Umutoza Mukuru wa Rayon Sports tariki 10 Nyakanga 2023 asimbuye Haringingo Francois.

Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa Gatatu tariki ya 11 Ukwakira, aho izakira Etoile de l’Est saa kumi n’ebyiri mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona uzabera kuri Kigali Pele Stadium.

SHEMA IVAN

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17