Kigali: Hatangijwe igiterane cyo gusibura amariba y’ububyutse

Kigali: Hatangijwe igiterane cyo gusibura amariba y’ububyutse

Mu Rwanda hateraniye igiterane mpuzamahanga gihuje abakozi b’Imana bo mu madini n’amatorero baturutse mu bihugu bitandukanye by’Umugabane w’Afurika n’abandi baturutse hirya no hino ku Isi.

Intego yo gusibura amariba y’ububyutse yasibye agamije kongera kuzana ububyutse kugira ngo ubutumwa bwiza bukwire muri Afurika y’Iburasirazuba, Afurika yose ndetse no ku Isi.

Iki giterane kirimo kubera mu Mujyi wa Kigali, kizamara iminsi 4 kuko cyatangiye 21-24 Nzeri 2023.

Cyatangirijwe ku mugaragaro mu Itorero rya Life Givers Christian Center (LGCC) aho kitabiriwe n’abashumba bo mu Rwanda ndetse n’abandi baturutse mu bihugu 7 by’Afurika Tanzania, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya n’Afurika y’Epfo.

Bishop Jolly Murenzi, Umushumba Mukuru w’Amatorero ya Life Gives Christian Center akaba n’Umuhuzabikorwa w’iki giterane, yavuze ko mu mateka y’u Rwanda harimo ko ububyutse bwigeze buhaba buhereye i Gahini mu mwaka wa 1936.

Ubwo bubyutse ngo bwaje kugenda buzima ari yo mpamvu hateguwe iki giterane cyo gusibura aya mariba yabwo ngo bwongere bugaragare kandi bugire umumaro mu mpinduka nziza z’Afurika ndetse n’Isi.

Yagize ati: “Turizera kandi turahamya tudashidikanya ko iki ari gihe kigeze ngo ibyahanuwe bisohore kuko birazwi mu buhanuzi ko ububyutse buzakwira muri Afurika y’Iburasirazuba no ku Isi buzaturuka mu Rwanda.

Ubwo tugiye kumara iminsi 4 dusenga dusibura amariba yasibye, iki ni cyo gihe ngo ubu bubyutse buze kandi bukwire hose.

Apostle VJ Masombuka wo muri Afurika y’Epfo mu ijambo ry’Imana yagejeje ku bitabiriye iki giterane yababwiye ko ububyutse buzakwira ku Isi buzahera kuri buri muntu ku giti cye bityo ko buri wese asabwa gutegura umutima wo kubwakira.

Ati: “Imana yatanze iri hishurirwa ryo gusibura amariba y’ubu bubyutse yasibye, izi icyo bizamarira abantu bayo basohoye mu gihe Isi iri kugenda izamo amayobera menshi.

Itorero rifite inshingano zo guhagarara rishikamye kugira ngo rishobore guhangana n’ibitero bya Satani kandi ibi byose nta kindi cyabishoboza abantu, ni ububyutse”.

Biteganyijwe ko iki giterane ku masaha ya mbere ya saa sita hazajya haba umwanya w’amahugurwa n’ibiganiro bya gishumba.

Mu masaha y’umugoroba hagakomeza ibiterane by’abakirisito bizajya bibera ku matorero 7 yatoranyijwe mu Mujyi wa Kigali.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17