Bafakulera wongeye kuyobora PSF yashimiye ‘ubuyobozi bwiza’ bw’u Rwanda

Bafakulera wongeye kuyobora PSF yashimiye ‘ubuyobozi bwiza’ bw’u Rwanda

Bafakulera Robert wongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), yashimiye ubuyobozi bucyuye igihe bakoranye mu gihe k’imyaka ine mu bihe bikomeye bya COVID-19.

Agaragaza ko akazi bafite imbere ari kanini kugira ngo bashobore kuva mu bihombobyatejwe n’icyorezo bityo bihute mu iterambere nkuko babyiyemeje.

Umuyobozi wa PSF, Bafakulera, yikije ku miyoborere myiza Abanyarwanda bafite, akavuga ko igikenewe ari ubushobozi n’ubushake bwo kwagura amasoko.

Yagize ati: “Ikintu dufite mu Rwanda kiza ni ubuyobozi bwiza, igikenewe ni ubushobozi n’ubwenge.

Uko igihe kigenda gishira ni ko u Rwanda rwagura amasoko, tugomba kubigeraho tukabigezaho na bagenzi bacu duhagarariye.

Icyo dushinzwe ni ukuvugira bagenzi bacu, gushaka amasoko kugira ngo twiteze imbere mu bikorwa byacu”.

Avuga ko iterambere ritashoboka abacuruzi batageze mu mahanga n’ahandi. Yizeza ko mu myaka 10 bazaba basora umusoro wa zero muri Afurika. Ashimangira ko gukorana n’abandi ari ko gutera imbere.

Agaragaza ko ikibazo gikomeye ari igishoro ku rundi ruhande akerekana ko hari amabanki ariko hari n’ukuntu abacuruzi bakorana kandi bagafatanya. Akomeza agira ati “Icyo turusha abandi ni uko tuvuga ururimi rumwe n’ubuyobozi bwiza”.

Uyu muyobozi akomeza asaba abikorera gufatanya muri iyi manda y’imyaka itatu kugira ngo bagere ku iterambere.

Amatora yabaye kuri uyu wa Gatatu taliki 16 Werurwe 2022, yitabiriwe n’inteko itora ingana na 113 hiyongereyeho abacuruzi banini 11 badatorerwa mu nzego z’ibanze.

Bisobanuye ko inteko y’itora yari igizwe n’abantu 124.  Perezida wa PSF, Bafakurera Robert, yabonye amajwi 124 nyuma yuko Bitwayiki Andrée akuyemo kandidatire.

Mubiligi Jeanne yatorewe ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere n’amajwi 73 atsinze Ngarambe Brian wagize amajwi 50 bari bahanganiye uwo mwanya.

Kimenyi Aimable ni Visi Perezida wa Kabiri n’amajwi 88 atsinze Rwigema David wagize amajwi 43.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hashyizweho urubuga ruzahuza abafite ubumuga n’abatanga akazi 25 Ugushyingo 2026 Saa 21:39
  2. Rutahizamu w’Amavubi Nshuti Innocent yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we 25 Ugushyingo 2026 Saa 21:29
  3. APR FC yanyagiye Musanze FC ikomeza kuzamuka ku rutonde  25 Ugushyingo 2026 Saa 21:26
  4. Hagaragajwe icyagabanya igihombo giterwa n’umusaruro w’ibihingwa wangirika mu Rwanda 25 Ugushyingo 2026 Saa 21:22
  5. RDC yahamagaje Ambasaderi wa Uganda kubera ubutumwa bwa Gen Muhoozi 25 Ugushyingo 2026 Saa 20:57