NESA yatangaje gahunda y’ingendo z’abanyeshuri bajya mu biruhuko

NESA yatangaje gahunda y’ingendo z’abanyeshuri bajya mu biruhuko

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje gahunda y’uko abanyeshuri bacumbikirwa bazajya mu biruhuko bisoza umwaka w’amashuri 2022/2023.

Iryo tangazo rigaragaza ko abanyeshuri bazatangira gutaha bajya mu miryango yabo, kuva ku italiki ya 13 Nyakanga kugeza ku italiki 16 Nyakanga 2023, hakurikijwe Uturere ibigo biherereyemo.

Ku italiki 13 Nyakanga 2023, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu Turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Taliki ya 14 Nyakanga, hazataha abo mu bigo byo mu Turere twa Kamonyi na Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, Rubavu na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba na Gatsibo na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.

Naho ku italiki 15 Nyakanga, hazataha abo mu Turere twa Huye na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, Rutsiro na Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Abazataha ku italiki 16 Nyakanga, ni abo mu bigo byo mu Turere twa Muhanga na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba na Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

NESA ikomeza isaba abayobozi b’ibigo by’amashuri, kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, hashakwa imodoka hakiri kare.

Abashinzwe uburezi mu Turere no mu Mirenge basabwa gukurikirana igikorwa cyo gucyura abanyeshuri, no gukurikirana ko abayobozi b’ibigo by’amashuri baguriye abana amatike y’ingendo ku gihe.

Mu korohereza abana muri izo ngendo, abahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri sitade ya ULK ku Gisozi.

NESA kandi iraburira abanyeshuri bazakererwa, ibamenyesha ko nyuma ya saa cyenda z’amanywa, nta munyeshuri uzakirwa, kuko stade izaba ifunze.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17